Uburanga bwa Polina Gagarina, icyamamare mu Burusiya, wamaganye Putin washoje intambara kuri Ukraine - AMAFOTO

Uburanga bwa Polina Gagarina, icyamamare mu Burusiya, wamaganye Putin washoje intambara kuri Ukraine - AMAFOTO

Mar 10,2022

Menya ibintu by'ingezi ku muhanzikazi w'ikimero Polina Gagarina ukomoka mu Burusiya watangaje ko adashyigikiye ibyo Putin ari gukorera Ukraine.

. Ibyamamare mu Burusiya bikomeje kwamagana perezida Putin

. Uburanga bwa Polina Gagarina

Umuhanzikazi akaba n'umunyamideli Polina Gagarina ukomoka mu Burusiya ni umwe mu bafite izina rikomeye muri iki gihugu ndetse akaba ari no ku rutonde rw'abagore 10 bakurura igitsinagabo mu Burusiya. Nyuma yaho ibyamamare bitandukanye byo muri iki gihugu byagiye bigaragaza ibyiyumviro byabo ku ntambara y'Uburusiya na Ukraine ihangayikishije isi, Polina Gagarina nawe yamaze gutangaza ko adashyigikiye ibyo Perezida Vladimir Putin ari gukorera Ukraine.

 

Polina Gagarina w'imyaka 34 y'amavuko yamamaye cyane muri 2015 ubwo yatsindaga irushanywa rya Eurovision Song Contest ryari rihuriyemo abahanzi batandukanye bahatanira akayabo ka miliyoni 10 za madolari. Uyu muhanzikazi kandi azwi cyane mu ndirimbo ye yakanyujijeho yitwa 'A Million Voices'. Polina Gagarina ufatanya gukora umuziki no kwerekana imideli amaze gushakana n'abagabo babiri ndetse anafite abana 2 umuhungu n'umukobwa yabyaye ku mugabo wa kabiri.

 

Mu kiganiro Polina Gagarina yagiranye n'ikinyamakuru StarHit Magazine yatangaje ko adashyigikiye ibyo Putin ari gukorera Ukraine. Mu magambo ye Polina yagize ati: ''Sinshyigikiye ibyo Putin ari gukorera igihugu cya Ukraine, ntekereza ko inshingano z'igihugu gikomeye nk'u Burusiya ari ugufasha ibindi bihugu atari ukubirwanya. Simbona impamvu Putin yatera Ukraine aho kuyifasha''.

 

Polina Gagarina yakomeje agira ati: ''Ntabwo ndi umuhanga cyane muri politiki gusa nziko intambara iyariyo yose yangiza ibintu aho kubikemura. Umutima wanjye n'amasengesho yanjye biri kuri Ukraine. Abafana abnjye barabizi ko nkunda igihugu cyanjye kandi bambonye ngishyigikira muri byinshi gusa iyi nshuro sinkishyigikiye''. Polina Gagarina kandi yasoje akangurira ibyamamare bigenzi bye kugira icyo bikora aho kureberera.

 

Yakomeje agira ati: ''Sinsanzwe mvuga ku bijyanye na politiki gusa numvaga ari inshingano zanjye kugira icyo mvuga ubu. Nabwira abahanzi bagenzi banjye ko nabo bakwiriye kugira icyo bakora aho kurebera ibiri kuba bagaceceka. Ndabizi ko biteye ubwoba gusa ni byiza ko twese dushyigikira Ukraine''.

Ibi abitangaje nyuma yaho ibyamamare bindi mu Burusiya birimo Maria Sharapova na Anna Kournikova umugore wa Enrique Iglesias bagize icyo batangaza ku ntambara iri kuba hagati y'Uburusiya na Ukraine.

 

Mu mafoto akurikira irebere Polina Gagarina watangaje ko adashyigikiye Putin: