Ese inzoga itera akanyabugabo mu gutera akabariro? Imara inyota se? Dore ibintu 6 abantu bibeshya cyane ku nzoga

Ese inzoga itera akanyabugabo mu gutera akabariro? Imara inyota se? Dore ibintu 6 abantu bibeshya cyane ku nzoga

Mar 10,2022

Abantu benshi bibeshya ku nzoga ahanini bitewe n'ibyo bagiye bumvana abandi. Uyu munsi iwacumarket yabakusanyirije ibintu 6 abantu bibeshyaho cyane ndetse ushboora gusanga na we ari ko wajyaga ubitekereza.

Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

Inzoga imara inyota

Oya, ntabwo imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo  wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera.

 

Inzoga itera akabaraga

Oya ntabwo  itera akabaraga, ahubwo iyo wanyoye ugira ibisa n’ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n’umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.

 

Inzoga irashyushya, iyo hakonje

Oya, ntabwo  ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw’imiyoboro y’amaraso yo munsi y’uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk’ aho ari ubushyuhe ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.

 

Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bwazo

Oya, ntabwo bigabanya ubukana bwazo kuko amazi ntashobora kubuza alcool kwinjira mu maraso.

 

Inzoga ituma utekereza neza

Oya ntabwo ituma utekereza neza ahubwo ubushobozi bw’ ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.

 

Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza

Oya, igituma abagabo bazinyoye  bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka.

 

Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kuzinywa  buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.