Ndimbati yatawe muri yombi na RIB nyuma y'ubuhamya bw'umugore umushinja kumusindisha akamutera inda atarageza ku myaka y'ubukure
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri Cinema nyarwanda nka Ndimbati aho rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ubukure.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru avuga ko Ndimbati afunze akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse ubu akaba afungiye kuri Stasiyo ya Rwezamenyo.
Yagize ati: ’’Ni byo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe Dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.’’
Ndimbati arashinjwa n’umukobwa witwa Fridaus kumusambanya yabanje kumusindisha, akamutera inda bakabyarana abana babiri b’impanga akamugora mu kubarera. Akomeza avuga ko kugira ngo ashyire hanze ukuri ari uko Ndimbati yamugoye mu kurera aba bana babyaranye.
Soma inkuru yabanje hano: Umugore arashinja Ndimbati kumutera inda ku myaka 17 yarangiza akanga kumufasha