Ukraine: Uburusiya bwateye igisasu ku bitaro by'ababyeyi(materiniti) bituma bushinjwa gukora jenoside muri iki gihugu

Ukraine: Uburusiya bwateye igisasu ku bitaro by'ababyeyi(materiniti) bituma bushinjwa gukora jenoside muri iki gihugu

Mar 10,2022

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko kuba u Burusiya bwateye ibisasu ku bitaro by’ababyeyi ari gihamya ko ingabo za Vladmir Putin zikora Jenoside.

 

Zelensky yasobanuye ko u Burusiya bushishikajwe no gukora ubwicanyi, yerekana ko ababajwe cyane n'ibisasu byatewe mu bitaro by'ababyeyi n'abana. Yagize ati "Kujugunya igisasu ku bitaro by’ababyeyi ni igihamya cya nyuma cyerekana ko ibiri kuba ku banya-Ukraine ari itsembabwoko."

 

Igitero cy’indege cy’ u Burusiya, cyasenye ibitaro ku cyambu cya Mariupol, gikomeretsa byibuze abagera kuri 17 kuwa gatatu w'iki cyumweru (Ejo hashize). Zelensky yavuze ko abana bakuwe mu bisigazwa by'inzu zahirimye, mu gihe kandi hari amashusho yerekana abagore  batwite bakurwa mu matongo bafite ibikomere.

 

Perezida Zelensky kandi yavuze ko gutera ibitaro ari “icyaha cy’intambara” “ kigaragaza ibyago byose Abarusiya bateye muri Ukraine.

 

Vadym Boichenko, umuyobozi w'umujyi wa Mariupol, yaraye avuze ko abasivili barenga 1.207 bamaze gupfa bikomotse ku ntambara yashojwe n'u Burusiya muri Ukraine, uhereye mu minsi 15 ishize.

 

Iyi mirwano imaze iminsi 15, imaze guhitana benshi ndetse abarenga Miliyoni 2 bamaze guhunga igihugu cya Ukraine, ahakomeje kumvikana ibisasu bya rutura.