Kigali: Umugabo yatamarijwe imbere y'umugore we n'ihabara bari bamaze gutera akabariro rivuga ko nta bugabo bwe kuko atazi gurera akabariro

Kigali: Umugabo yatamarijwe imbere y'umugore we n'ihabara bari bamaze gutera akabariro rivuga ko nta bugabo bwe kuko atazi gurera akabariro

Mar 11,2022

Umugabo wo mu Kagari ka Rwezamenyo I mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho ihabara rye rimutamarije mu ruhame, rivuga ko atazi gutera akabariro.

 

Byabye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 9 Werurwe, ubwo umugabo yari asohotse mu nzu y’umugore bivugwa ko asanzwe yicuruza, undi akaza amukuruye amashati amwishyuza amafaranga yari amurimo.

 

Uyu mugabo asanzwe afite umugore n’abana ariko yari yataye urugo rwe ajya gushimisha ihabara nubwo abihakana.

 

Bijya gutangira, umugabo yarangije igikorwa cy’abakuze asohoka yigize neza nk’urangije akazi kadasanzwe, nyamugore amusohoka inyuma amufata amashati avuga ko atamucika atamuhaye amafaranga yari amurimo dore ko no mu gitanda ‘nta kigenda’.

 

Byabanje gufatwa nk’urwenya ariko umugore avuga ko akomeje kuko atakwemera gukomeza kuberwamo ideni n’umugabo utazi agaciro k’umugore mu buriri.

 

Rubanda rwarahuruye baza kureba ibibaye kugira ngo niba hari ikibazo gikemurwe mu maguru mashya.

 

Aho gutabara umugabo wari umerewe nabi, bamwe mu bahuruye batangiye kumukwena bakanyuzamo bakabaza umugore we mukuru niba koko atazi gutera akabariro.

 

Abatuye muri aka gace, babwiye IGIHE ko intandaro yabaye ideni umugabo yari abereyemo iryo habara.

 

Uwamariya Mireille yagize ati “Umugabo yagujije uriya mugore amafaranga bumvikana ko narenza itariki bumvikanye azajya amwungukira 1000 Frw ku munsi. Uyu munsi rero yari agiye kumwishyura ibyo bihumbi 10 Frw nta nyungu, undi arabyanga amubwira ko agomba kuyamuhana n’inyungu bumvikanye kuko atazi no gutera akabariro.”

 

Ikibabaje kurushaho, uku guserera kose kwabereye mu maso y’umugore mukuru w’uyu mugabo n’abana.

 

Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko ibyo gusambana n’iryo habara atari byo, ngo icyo rishaka ni ukumusenyera.

 

Ati “None se ko avuga ngo sinzi gutera akabariro, ubu abana mfite ni we wabamyariye?”

 

Umugabo yihagazeho avuga ko azi gutera akabariro, ahubwo ko umugore, nako ihabara rishaka kumuharabika kuko yatinze kuryishyura.

 

Byarangiye uwo mugabo yishyuye amafaranga arenga ku yo yari yagurijwe n’ihabara, amahoro arahinda dore ko na ryo ryari ryafatiriye telefone ye rivuga ko nataryishyura, rimuha Sim Card gusa.

Tags: