Perezida Putin yirukanye aba-Jenerali 8 bamuhaye amakuru atari yo kuri Ukraine bigatuma agira igihombo mu ntambara atari yiteze

Perezida Putin yirukanye aba-Jenerali 8 bamuhaye amakuru atari yo kuri Ukraine bigatuma agira igihombo mu ntambara atari yiteze

Mar 11,2022

Vladimir Putin, Perezida w' u Burusiya yirukanye abajenerali be umunani bakuru, nyuma yo kunanirwa gutunganya imirimo n'ibikorwa by'ubutasi, byatumye ingabo ze nyinshi zicirwa mu ntambara iri guhuza iki gihugu na Ukraine, kandi u Burusiya ntibutsinde vuba.

. Bamwe mu basirikare bakuru b'Uburusiya barashinjwa gutanga amakuru atari yo

. Urugamba rwo muri Ukraine rwagenze uko rutari rwitezwe ku barusiya

. Bamwe mu basirikare bakuru bubikiwe imbehe kubera intambara yo muri Ukraine

Oleksiy Danilov, ukuriye akanama gashinzwe umutekano muri Ukraine, yavuze ko abayobozi mu gisirikare cy' Burusiya bagera ku munani birukanwe kuva amakimbirane hagati ya Ukraine n' u Burusiya yatangira.

 

Bivugwa kandi ko Putin yarakariye abayobozi ba serivisi ishinzwe umutekano (FSB), kubera ko bamuhaye amakuru atari ukuri yavugaga ko Ukraine ifite intege z'intambara nkeya. 

 

Philip Ingram, impuguke mu bijyanye n’umutekano wanabaye umuyobozi mukuru w’ubutasi mu Bwongereza, yatangarije ikinyamakuru 'The Times' ko bigaragara ko Putin yababajwe cyane n'inzego z'ubutasi ze zitakoze neza.

 

Yagize ati ''Arabashinja kuba baramuhaye inama mbi, zatumye afata ibyemezo bibi kuri Ukraine.''

 

Ingram ahamya ko gufata nabi ibyemezo byatumye u Burusiya butakaza abasirikare benshi kuruta uko byari byitezwe mu gitero cyabwo, ubu kimaze ibyumweru bibiri.

 

MailOnline yanditse ko imibare yizewe y'ingabo z'u Burusiya zimaze gupfira ku rugamba idahari kandi bigoye kuyimenya, ariko Ukraine yo yizera ko u Burusiya bumaze gutakaza ingabo zigera  12.000 mu minsi 16 intambara imaze.