Kylian Mbappe yamaze kwemera gusinyira Real Madrid iherutse kubasezerera muri EUFA champions League

Kylian Mbappe yamaze kwemera gusinyira Real Madrid iherutse kubasezerera muri EUFA champions League

Mar 12,2022

Nyuma y’igihe kitari gito bivugwa ko Real Madrid yifuza rutahizamu w’Umufaransa ukinira PSG, Klyan Mbappe ariko uyu mukinnyi ntagire icyo abigugaho, kera kabaye yemeye gushyira umukono ku masezerano muri iki kigugu cyo muri Espagne atera umugongo ibya Mirenge yahabwaga na PSG.

. Mbappe azasinyira Real Madrid mu cyumweru gitaha

. Mbappe ni umwe mu nkingi za mwamba muri PSG 

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Espagne cya Marca, avuga ko mu cyumweru gitaha mbere yo ku wa Gatanu ari bwo Klyan Mbappe azashyira umukono ku masezerano y’igihe kirekire muri Real Madrid nk’umukinnyi mushya uzayerekezamo mu Mpeshyi ubwo shampiyona zizaba zirangiye.

 

Iki Kinyamakuru kivuga ko cyamenye ko Mbappe azasinya amasezerano atari munsi y’imyaka itatu ndetse akazayerekezamo yigurishije aho azahabwa akayabo n’umushahara mwiza kurusha abandi bakinnyi bakinira iyi kipe.

 

Nyuma y’umukino Real Madrid yasezereyemo PSG muri Champions League muri iki cyumweru, Mbappe wigaragaje cyane yahawe ubutumwa na bagenzi be bo muri Real Madrid bumuha ikaze muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

 

Byatangajwe kenshi ko Klyan Mbappe ukinira PSG kuri ubu, yagiye agirana ibiganiro na Real Madrid kugira ngo ashake uko yayerekezamo, ndetse na Perezida w’iyi kipe, Perez yijeje abafana ko azagura uyu rutahizamu ufatwa nk’umusimbura w’ejo hazaza wa Cristiano Ronaldo muri iyi kipe.

 

Ku ruhande rw’umukinnyi ubwe, arashaka kwerekeza muri Espagne aho yiteze kuzahabwa agaciro n’umwanya kugira ngo ayobore ubusatirizi bw’iyi kipe y’ubukombe ku Isi ndetse anashake uburyo yakwegukana Ballon d’Or.

 

Mbappe w’imyaka 22 y’amavuko, yanze kongera amasezerano muri PSG anamenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko ashaka kwerekeza ahandi, ndetse bihumira ku mirari ubwo PSG yaguraga Messi n’abandi bakinnyi bakomeye mu mpeshyi y’uyu mwaka.

 

PSG yamaze gusezererwa muri UEFA Champions League y'uyu mwaka nk'irushanwa bari bacungiyeho ndetse bashakaga kugaragaza ko ari ikipe ikomeye ariko byose batekerezaga byarangiriye i Santiago Bernabeu ku wa Gatatu bituma Mbappe yihutira gushyira mu bikorwa icyemezo yari yaramaze gufata cyo gusohoka muri PSG.