Shaddyboo yavuze ku mukunzi we Manzi yihakana Diamond Platinumz

Shaddyboo yavuze ku mukunzi we Manzi yihakana Diamond Platinumz

Mar 13,2022

Umunyamideli n’umushabitsi Shaddyboo wateguye igikorwa cyo kwishimira agahigo yaciye ko kuzuza Miliyoni 1 y'abamukurikira kuri Instagram, yakomoje ku munyenga w’urukundo arimo anahamya ko Diamond ntawe azi.

 

Kuwa 26 Gashyantare 2022 ni bwo Shaddyboo yujuje Miliyoni 1 y'abamukurikira kuri Instagram, urugendo rutoroshye kuko kugeza ubu mu byamamare bituye mu Rwanda ari we wamaze kugera kuri uyu muhigo wifuzwa na benshi.

 

Bidatinze kandi kuwa 08 Werurwe 2022 Shaddyboo akiri muri ibi byishimo nyuma y’imyaka 6 atandukanye na Meddy Saleh, yatangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umusore w’umunyarwanda kuri ubu wibera muri Kenya witwa Manzi Jeannot.

 

Shaddyboo yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ku rukundo ko ari mu rukundo na Manzi abaijijwe kuri Diamond Platnumz arataruka ati: ”Diamond Platnumz ntawe nzi, ubu njye ndi mu rukundo n’inshuti yanjye magara kuva muri 2015 ni roho yanjye kandi duhuje byose.”

 

Manzi Jeannot bari mu rukundo ubusanzwe ni umusore ufite impano zitandukanye zirimo gushushanya, gukora amashusho n’amafoto akaba n'umwe mu bazi gutwara ibimodoka binini bizwi mu gukora imihanda, gucukura amabuye n’ibindi bikorwa binyuranye.

 

Igikorwa yateguye cyo kwishimira abamukurikira bagera kuri Miliyoni, cyatewe inkunga n’abarimo Skol. Kirabera kuri The Keza Hotel, kikaba gitegerejwemo ibyamamare birimo Miss Naomie n’abagize Mackenzie dore ko ari n’inshuti zo kuva cyera z'umukunzi wa Shaddyboo, Manzi Jeannot.

 

Mu bandi bategerejwe muri ibi birori harimo Bruce Melodie, Kate Bashabe, Ish Kevin, Kenny Sol, Kivumbi, Okkama, Kenny K Shot, Zihla, Momolava, Sandra Miraj n’abandi.

 

Shaddyboo akomeje kwitegura kuza kwimurika imbere y'ibyamamare n'abandi bitabiriye igikorwa cyo kwishimira agahigo yaciye.

Tags: