Ukraine: Igisasu cyagenewe guhitana Abongereza n'Abanyamerica cyahitanye 35 muri Ukraine

Ukraine: Igisasu cyagenewe guhitana Abongereza n'Abanyamerica cyahitanye 35 muri Ukraine

Mar 13,2022

U Burusiya bukomeje gukaza umurego mu ntambara iri kubera muri Ukraine, aho ku mugoroba wahise hagabwe igitero ku kigo cya gisirikare i Lviv hafi y'umupaka wa Polonye, kigahitana abantu 35 mu gihe abandi 134 bakomeretse.

 

Ikigo cyatewe igisasu cya rutura, gisanzwe cyakira abatoza b'abasirikare b’abanyamahanga baturuka mu Bwongereza, Amerika ndetse no mu bindi bihugu, aho bivugwa ko iki gisasu cyari kigenewe guhitana abanyamahanga bashaka gufasha Ukraine.

 

Minisiteri y'ingabo ya Ukraine yemeje ko abantu 35 bapfiriye muri iki gitero, ariko ntihavuzwe niba harimo abanyamahanga.

 

Muri iki kigo, hasanzwe hakorerwa imyitozo ikomeye ya gisirikare, aho abasirikare ba Ukraine bigishwa n'abarimu (instructors) baturuka mu bihugu bitandukanye bigize umuryango wa NATO.

 

Kuri Twitter, umunyamakuru Simon Shuster wa (Time) yahamije ko iki gitero cyari kigambiriye abanyamahanga baba i Lviv.

 

Yagize ati ''Ubwo u Burusiya bwateraga ibisasu hafi ya Lviv nijoro, batekerezaga ko Abanyamerika bashobora gupfa cyangwa gukomereka. Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake b’abanyamahanga muri Ukraine yambwiye ko ibi birindiro ari ihuriro ry'abantu 1000, barimo abaturutse impande zose bafasha Ukraine. Nahuye na bamwe bo muri Amerika, u Bwongereza, Australia.''

 

Iyi ntambara imaze iminsi 18 itangiye, bivugwa ko imaze guhitana ubuzima bw'abasaga 1000, mu gihe abagera kuri Miliyoni eshatu bamaze guhungira mu bihugu bitandukanye.