Ihere ijisho uko ba Nyampinga banyuze ku itapi itukura mu musangiro waranzwe n’imyambarire yihariye-AMAFOTO

Ihere ijisho uko ba Nyampinga banyuze ku itapi itukura mu musangiro waranzwe n’imyambarire yihariye-AMAFOTO

Mar 13,2022

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, ni bwo aba bakobwa bakoze ibirori by’umusangiro byabereye muri La Palisse Hotel Nyamata, aho bari gukorera umwiherero w’ibyumweru bitatu uzasozwa tariki 20 Werurwe 2022.

 

Ni ibirori bakoze mu gihe ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, ari bwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022.

 

Amatike yo kwinjira muri ibirori yashyizwe ahagaragara, aho kwinjira ari 30,000 Frw muri VVIP, 20, 000 Frw muri VIP na 10,000 Frw mu myanya isanzwe.

 

Ibi birori ‘Gala Dinner’ byaranzwe n’imyambarire  yihariye kuri buri mukobwa. Byaranzwe kandi no kubyina imbyino zitandukanye, kuganira no gusangira amafunguro yihariye.

 

Muhoza Emma Pascaline atambuka ku itapi itukura [Red Carpet]

Ruzindana Kelia uri imbere mu matora yo kuri internet no kuri SMS, aha yatambukaga kuri Red Carpet

Sano Amanda, ufite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari na Piano anyura ku itapi itukura

Amafoto yihariye yafashwe muri ibi birori

Uwimana Marlene yagaragaje kwizihirwa ubwo yanyuraga ku itapi itukura

 

Mugabekazi Ndahiro Queen yaserutse yambara umwenda w'ibara ry'umukara n'inkweto ndende

 

Kazeneza Marie Merci ni uko yaserutse mu musangiro wahuje ba Nyampinga

Buri mukobwa yakoze ku mwambaro wihariye yateguriye uyu musangiro mu gihe bitegura kujya kuri 'final'

Buri mukobwa yanyuraga ku itapi yizihiwe mu buryo bukomeye, bagenzi be bamukomera amashyi

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu ikanzu nziza ni uko yaserutse

Nshuti Muheto Divine uhagarariye Uburengerazuba, ni uko yaserutse muri ibi birori byaranzwe no kubyina

Wari umwanya wo kubwirana inkuru nshya- Umuhoza Emma Pascaline ari kumwe na Ruzindana Kelia

Buri wese yakoraga uko ashoboye akifotoza mu buryo bwihariye, ifoto isiga urwibutso 

 

 

 

Umwiherero (Boot Camp) ni kimwe mu bintu byihariye muri Miss Rwanda bisiga urwibutso rudasaza ku bakobwa bahatanye

 

 

 

Byari byemewe gukuramo inkweto ugacikanya akadiho... Cyangwa wakumva unaniwe ukaba uzikuyemo ariko ukirekura

 

 

Uwimanzi Vanessa uhagarariye Umujyi wa Kigali ni uko yaserutse muri ibi birori

 

 

Yanyuze ku itapi itukura anabyina imbyino zigezweho

 

 

Nyuma yo gucinya akadiho no kuganira bafashe amafunguro yihariye