Aubameyang wajugunywe na Arsenal akomeje kwigarurira imitima y'abafana ba Barcelone, umutoza we aramuvuga imyato

Aubameyang wajugunywe na Arsenal akomeje kwigarurira imitima y'abafana ba Barcelone, umutoza we aramuvuga imyato

Mar 15,2022

Xavi utoza Barcelona yashimagije rutahizamu Emerick Aubameyang, avuga ko ari impano yavuye mu ijuru.

 

Ku mugoroba w'ijoro ryatambutse, Barcelona yari ifite umukino wa shampiyona batsinzemo Osasuna ibitego 4-0 byatsinzwe na Ferran Torres watsinze ibitego 2, Aubameyang atsinda icya 3 na Riqui Puig atsinda agashingura cumu.

 

Nyuma y'uyu mukino umutoza mukuru wa FC Barcelona, Xavi Hernandez yashimagije rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, avuga ko ari impano yavuye mu ijuru.

"Byiza cyane Pierre Emerick Aubameyang ni impano twahawe imanutse mu kirere kuko ubu ari kudufasha cyane. Yisanze mu bandi kuburyo bwihuse, ndetse ndetse atangira gutanga umusaruro bigendeye kuburyo yari asanze ikipe. Yatangiye gutanga imipira ivamo ibitego na we ubwe atangira kubitsinda, ni umwe mu bakinnyi dufite bari gukora cyane by’umwihariko mu myitozo ndetse kuri ubu ni icyitegererezo ku bakinnyi batandukanye. Turabizi neza ko afite byinshi byo kuzaduha, ndetse azanadutsindira ibitego byinshi."

 

Aubameyang ubu ahagaze neza muri Barcelona 

 

Aubameyang kuva yagera muri Barcelona muri Mutarama, amaze kuyikinira imikino 6 atsindamo ibitego 5, akaba yaravuye muri Arsenal atacyumvikana n'umutoza wayo Arteta wari waranamwatse igitambaro cy'ubukapiteni.