Umunyamakurukazi wamaganiye Putin kuri televisiyo yakubiswe akanyafu

Umunyamakurukazi wamaganiye Putin kuri televisiyo yakubiswe akanyafu

Mar 16,2022

Umunyamakuru wo mu Burusiya, Marina Ovsyannikova, yitabye urukiko ndetse afatirwa ibihano byo gucubwa amafaranga, nyuma yo kwinjira muri Studio za Televiziyo yamagana ibitero by' u Burusiya kuri Ukraine.

 

Ku wa kabiri, w'icyumweru gishize, uyu umunyamakuru benshi bafashe nk'intwari yinjiye muri Studio za televiziyo (Channel One) afite icyapa kinini, cyariho amagambo yamagana igitero cy'u Burusiya. Mu cyapa cyariho amagambo y'icyongereza n'ikirusiya, uyu mugore winjiye mu makuru atatumiwe yagiraga ati ''“Hagarika intambara. Ntukizere poropagande. Barakubeshya."

 

Ibyo byaje bikurikiye amashusho uyu mugore yari yashyize hanze, aho yavugaga ko yamagana perezida w' u Burusiya ashinja gukora ibyaha by'intambara.

 

Aha yagize ati “Ibibera muri Ukraine ni icyaha kandi u Burusiya ni bwo bugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi bushingiye ku mutimanama w'umuntu umwe gusa. Uwo muntu ni Vladimir Putin."

 

Ku ya 15 na 16 Werurwe, ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko uyu mugore yari yaburiwe irengero, bijyanye n'uko mu b'iwe mu rugo ntawabashaga kumenya aho aherereye, ariko ku mugoroba wo ku ya 16 yerekanywe ava mu rukiko.

Marina n'umwuganizi we mu mategeko

 

Ikinyamakuru cyo mu Burusiya 'Novaya Gazeta' cyatangaje ko Marina Ovsyannikova yaciwe amande y'ama-Rubbles 30.000 (271.000RWF), azira guharabika igihugu.

 

Uyu mugore uzakomeza gukurikiranwa n'inkiko adafunzwe, ashobora no gukatirwa igifungo cy'imyaka itatu, nk'uko amategeko abigena ku munyamakuru usebya leta y' u Burusiya muri iki gihe cy'intambara.

Iminsi 22 irihiritse ibihugu by'u Burusiya na Ukraine bihatanye mu mirwano ikomeye, aho benshi mu batuye isi bakomeje kwinubira iby'iyi ntambara imaze guhitana abasaga 1500, ikanatera abagera kuri Miliyoni 4 guhunga.