Ukraine: Putin yavuze ibyo asaba Ukraine kugirango ahagarike intambara harimo igisa n'igitutsi ndetse n'ibigoranye cyane
Turkiya imaze kugaragaza ko ishobora kuba umuhuza w’Uburusiya na Ukraine - kandi bisa n’aho hari icyo birimo gutanga.
Kuwa kane nimugoroba, Perezida Vladimir Putin yahamagaye kuri telefone mugenzi we wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, amubwira ibyo Uburusiya bwifuza ngo habe amahoro kuri Ukraine.
Nyuma y’iminota 30 bamaze kuvugana, BBC yavuganye n’umujyanama akaba n’umuvugizi wa Erdogan, Ibrahim Kalin. Uyu yari mu itsinda rito ry’abategetsi bari kumwe na perezida bumva iyo telephone.
Ibyo Uburusiya busaba buri mu byiciro bibiri.
Ibintu bine bya mbere busaba, nk’uko Kalin abivuga, ntabwo bikomeye cyane kuri Ukraine.
Igikomeye muri byo ni uko Ukraine yemera kubaho nta ruhande iriho kandi ikareka gusaba kujya muri OTAN/NATO. Iki cyo Perezida Volodymr Zelensky yamaze kucyemera.
Hari ibindi busaba muri iki cyiciro bisa n’aho ahanini ari ibyo gusigasira isura y’Uburusiya.
Ko Ukraine igomba kubaho itagira intwaro kugira ngo itaba ikibazo ku Burusiya. Ko habaho kurengera ururimi rw’Ikirusiya muri Ukraine. N’ikintu bita kuvanayo aba-Nazi.
Icya nyuma ni nk’igitutsi kuri Zelensky, ubwe ni umuyahudi ndetse ufite benewabo bishwe muri Holocaust, ariko Turkiya ivuga ko byoroshye kuri Zerensky kubyemera gusa. Ko bishoboka ko byaba bihagije gusa ko Ukraine yamagana uburyo ubwo aribwo bwose bw’aba-Nazi b’iki gihe no kubarwanya.
Icyiciro cya kabiri niho ingorane ziherereye, kandi muri iki kiganiro kuri telefone, Putin yavuze ko hakenewe ibiganiro imbonankubone hagati ye na Zelensky mbere y’uko habaho kumvikana kuri izi ngingo.
Zelensky we yameze kwemera ko yiteguye guhura na Putin bakaganira ubwabo.
Kalin hano ntiyavuze birambuye kuri iki cyiciro, gusa avuga ko bavuze ku bireba agace ka Donbas, mu burasirazuba bwa Ukraine, ahari ibice byamaze kwiyomora kuri Ukraine, hamwe no kuri Crimea.
Nubwo Kalin atavuze ibirambuye hano, ibyitezwe ni uko Uburusiya buzasaba Ukraine kurekura ako karere ko mu burasirazuba. Gusa ibyo bizaba ikibazo.
Ikindi gitekerezwa ni uko Uburusiya buzasaba ko Ukraine yemera yeruye ko Crimea - yafashwe binyuranyije n’amategeko n’Uburusiya mu 2014 - ko ari ahantu h’Uburusiya. Niba ibi ari ko bimeze, iki kizaba ari ikinini kirura cyo kumira kuri Ukraine.
Gusa ariko, bisa ibintu byarangiye kuko n’ubundi bahafashe, nubwo Uburusiya budafite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kwigarurira Crimea ndetse bwasinye amasezerano mpuzamahanga, nyuma yo gutembaraga kw’abakomunisti ariko mbere y’uko Putin ajya ku butegetsi, yemera ko Crimea ari agace ka Ukraine.
Gusa, n’ubundi ibyo Putin asaba si ibintu bikomeye cyane nk’uko bamwe babyibazaga kandi bisa n’aho bidakwiye guteza intambara, kumena amaraso no gusenya Ukraine biri gukorwa n’Uburusiya.
Kuri Ukraine ariko, hazabaho impungenge zikomeye.
Niba buri kintu cyose cyo mu kumvikana n’Uburusiya kidakemuwe neza, Perezida Putin cyangwa abazamusimbura bashobora buri gihe kubikoresha nk’impamvu yo gutera Ukraine nanone.
Amasezerano y’amahoro ashobora gufata igihe kinini ngo agerweho, nubwo agahenge ko gashobora kumvikanwaho vuba kumena amaraso bikaba bihagaze.
Ukraine yarakubititse muri ibi byumweru bicye bishize, kandi kubaka imijyi yashenywe n’Uburusiya bizafata igihe kirekire. Kimwe no kongera gutuza miliyoni z’impunzi zimaze guhunga.
Naho Vladimir Putin we ubwe?
Hari bamwe bibaza ko yaba adakomeye neza mu mutwe. Kalin yaba hari ikintu kidasanzwe yatahuye kuri we muri iki kiganiro kuri telefone? Ati: "Nta na kimwe." Avuga ko Putin yari asobanutse kandi adasobanya mu bintu byose yavuze.
Gusa nubwo yagera aho yumvikana na Ukraine bikaboneka nk’intsinzi kubo yita aba Neo-Nazi, umwanya yari afite mu barusiya ushobora guhungabana.
Abantu benshi bazagenda babona ko yakabije, kandi inkuru z’abasirikare be bishwe cyangwa bafashwe matekwa zirimo gukwirakwira vuba.
BBC