Mukase wa Akeza Rutiyomba unashinjwa urupfu rwe yatangiye kuburana. Uko urubanza rwagenze

Mukase wa Akeza Rutiyomba unashinjwa urupfu rwe yatangiye kuburana. Uko urubanza rwagenze

Mar 18,2022

Kuri uyu wa Kane Taliki 17, Werurwe, 2022 mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri hafi ya Stade ya Kigali i Nyamirambo hatangiye urubanza ubushinjacyaha buregamo umugore ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itanu witwaga Akeza Rutiyomba.

 

Uyu mwana bamusanze mu kidomoro cy’amazi yapfuye, ubugenzacyaha bukaba bwaratangaje ko ibimenyetso byo mu iperereza ry’ibanze byerekana ko hari abagore babiri bagombaga gukekwaho uruhare muri uru rupfu,barimo Mukase ndetse n’umukozi wo mu rugo kwa se.

 

Uyu mwana yapfuye taliki 14 Mutarama, 2022, urupfu rwe rushengura abatari bacye.Yaguye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro kwa Mukase kuko yari yarasize Nyina mu Karere ka Bugesera ajya kubana na Se wari warashatse undi mugore, bakaba batuye hafi y’aho Akeza yigaga.

 

Muri ba bagore babiri bafashwe nyuma y’urupfu rw’umwana Akeza Rutiyomba, umwe yaje kurekurwa n’ubushinjacyaha ariko undi agumamo ariwe mukase.

 

Mukase yaraye ahakanye ibyo aregwa avuga ko umwana Akeza atari we wamwishe, ahubwo yaguye kwa muganga.

 

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bufite ibimenyetso bifatika byerekana ko uriya mwana yishwe kandi uwamwishe ‘yari yarabigambiriye.’

 

Ubushinjacyaha kandi buvuga iby’uko uriya mwana yaguye mu kidomoro ari kucyurira ngo avome amazi nta shingiro bifite kuko ngo cyamusumbaga cyane.Ikindi ngo ni uko ku myaka itanu y’amavuko, uriya mwana yari akuze bihagije ku buryo atakwiyahura.

 

Ucyekwaho uruhare mu rupfu rwa Akeza afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

 

Inkuru ya TAARIFA