Umubyeyi wa Perezida w'inteko nshingamategeko ya Uganda uherutse kwitaba Imana yemeje ko yarozwe
Nathan Okori ubyara Jacob Ulanyah wari perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda uherutse kugwa muri Amerika,yemeje ko umuhungu we atishwe n’uburwayi busanzwe ahubwo yarozwe.
Uyu mugabo yasabye ko urupfu rw’umuhungu we rutakoreshwa mu nyungu za politiki,mu ijambo yagejeje ku bari baje kunamira umuhungu we mu rugo rwe mu karere ka Omoro.
Yagize ati: "Nzi ko mwese muje hano mu cyunamo. Urupfu rwe (Oulanyah) ntabwo ari inkuru yoroshye kwakira kuko nzi ko atapfuye azize ibintu bisanzwe, yararozwe. "
Yakomeje ati "Sinshaka ko hagira umuntu uzana politiki yabo hano. Nzi neza ko yarozwe, kandi ibyo undi muntu azavuga ejo bitagomba kugoreka amakuru dufite ubu."
Ntiyavuze uwashobora kuba yarateguye urupfu rw’umuhungu we cyangwa impamvu.
I Kampala, minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Dr Chris Baryomunsi, mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, yagize ati: “Mwirengagize ayo makuru [ibirego by’uburozi]. Raporo ya nyuma y’urupfu izashyirwa ahagaragara kandi guverinoma izatanga ibisobanuro. ”
Ku munsi w’ejo, Perezida Museveni yemeje ko Oulanyah,Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda wari umaze manda ebyiri, yapfiriye i Seattle Washington muri Amerika, ariko ntiyagaragaza igihe yapfiriye cyangwa icyamuteye gupfa, ibi bintu bibiri byibajijwe na benshi ndetse nibyo byibanzweho mu mpaka zo mu icyumweru gishize.
Ubutegetsi bwasabye gutegereza bizamini bya muganga bikazaba gihamya cy’ikishe uyu mugabo wari ukomeye ku mwanya wa gatatu mu gihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 56,yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya 11 ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021, atsinze Rebecca Alitwala Kadaga wari usanzwe muri uwo mwanya.
Yabaye Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva mu 2011 kugeza muri Gicurasi 2021.