Umugore w’imyaka 59 yakubiswe iz'akabwana azira gutera akabariro n'umwana w'imyaka 18

Umugore w’imyaka 59 yakubiswe iz'akabwana azira gutera akabariro n'umwana w'imyaka 18

Mar 22,2022

Umugore wo muri Uganda aherutse gukubitirwa ku mugaragaro azira gufatwa asambana n’umusore w’imyaka 18.

 

Nk’uko byatangajwe na Daily Monitor, Kedesi Katsigaire w’imyaka 59, ushinjwa kuba umusambanyi ruharwa, yakubiswe n’abaturagemu rwego rwo kumuhana.

 

Uyu mukecuru yaseberejwe ku rubanda nyuma y’amarira y’abagore bo mu gace atuyemo basabaga ko yirukanwa kuko ngo atesha agaciro icyubahiro cy’umugore ndetse bemeza ko bazatungurwa no kubona Katsigaire asambana n’abasaza bakuru.

 

Jacenta Kamashengyero, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu gace, yagize ati "Ubwo twinjiraga mu nzu y’ukekwa,twabonye bombi baryamye bambaye ubusa ,batangira gusaba imbabazi...Twafashe umwanzuro wo kubajyana ku biro aho twasanze abantu benshi bateranye."

 

Igitangaje ni uko abayobozi baho bashyigikiye igihano cyo gukubita inkoni 10 madamu Katsigaire mu rwego rwo kuburira abandi bagore bakuze bishora mu busambanyi nkuko byategetswe na perezida w’inama njyanama y’umudugudu, Nathan Bigirwa.

 

Bwana Bigirwa yagize ati: “Ubwo twabafataga bombi, twarebye inzira zose.Kubaha igihano cyo gukora imirimo rusange hcyangwa kubakubita. Madamu Katsigaire yahisemo gukubitwa inkoni maze duhitamo kumukubita 10 kugira ngo tuburire abandi bagore [bakuze].”.

 

Umuyobozi w’agace ka Kyeizoba, Bwana Victor Taremwa, avuga kuri iki gihano cyatanzwe,yemeje ko cyari gikwiriye mu rweho rwo kwimakaza kwiyubaha n’imyitwarire myiza mu baturage babo.

 

Amaze gukubitirwa ku karubanda, bivugwa ko madamu Katsigaire yaburiwe irengero mu mudugudu.

Tags: