Dore ibintu byagufasha kwirinda guhora ushwana n'umukunzi wawe
Nta zibana zidakomanya amahembe, n’ubwo mwakundana ariko kuba mwarahuye buri wese afite uburyo yarezwe, afite imico yagiye afata mu myaka yose ishize, nta gitangaza rero kuba mwagira ibyo mutabona kimwe cyangwa mutumva kimwe.
Ikibazo rero kiba iyo intonganya no gushwana bihoraho, bigatangira gutera umwuka mubi hagati y'abakundana, gusa hari ibintu 5 byabafasha kwirinda gushwana bya hato na hato:
1. Gutega amatwi
Iyo abantu bafite icyo batumvikanaho usanga buri wese ashaka kumvikanisha ibye ku ngufu, ndetse ntiyite kubyo mugenzi we amubwira. Niba wifuza umubano mwiza n’umukunzi wawe rero ukwiriye kwiga gutega amatwi, ukumva icyo avuga n’impamvu atanga kandi ntukamwumve ugambiriye kumwereka ko igitekerezo cye kiri munsi y’icyawe.
2. Ujye wishyira mu mwanya we
Burya hari ubwo wumva ko ibyawe aribyo bikwiriye ndetse ukumva ibyo mugenzi wawe akubwira bidafite ishingiro, ariko ujye wibuka kwishyira mu mwanya we wibaze uti ese iyo mba ndi we na we ari njye nakumva meze nte akoze ibyo nkora?
3. Aho gutongana wakwicecekera
Ururimi rwoshywa n’urundi. Iyo ikiganiro gitangiye kugana ku makimbirane uba ubyumva. Aho kugira ngo rero uvuge ibintu udafitiye igaruriro wakwicecekera, maze mwazatuza ukazamubwira icyo utekereza mudatongana.
4. Kwihutira gusaba imbabazi
Ni ikintu gifasha cyane niba ushaka kubana neza n’umukunzi wawe. Nta kintu kibabaza nko kuba umuntu yaguhemukiye yarangiza akakurusha kurakara. Kwihutira gusaba imbabazi igihe wakosheje (kandi ubikuye ku mutima utabikoze byo kwiyerurutsa). Yego iyo utabimenyereye birakugora, ariko ubyimenyereje ubona ukuntu byoroshye bituma amakimbirane ahosha. Gusaba imbabazi ntibikugabanyiriza icyubahiro ufite cyangwa agaciro, ahubwo bituma uwo uzisabye akubaha kurushaho kandi bigahosha amakimbirane.
Ikibi ni uguhora ukosa urindiriye kuza gusaba imbabazi, bigasa n’akamenyero. Ariko gusaba imbabazi igihe ubona uri mu makosa, bihosha amakimbirane cyane.
5. Kubabarira
Igihe cyose wumva ko wifuza gukomeza umubano wanyu, nta mpamvu yo kubika inzika kuko bimunga ibihe biri imbere. “Izuba ntirikarenge ukirakaye” , ugomba kwiga kubabarira kuko nawe ubwawe biruhura umutima wawe. Ikindi kandi ujye uzirikana ko hari abandi bashaka umukunzi wawe, bashobora kuguca urwaho mu gihe wivumbuye bakamwitaho kandi wowe wanze no kumuvugisha ugasanga bagiye bamwigarurira buhoro buhoro, ukazashiduka agusezeyeho kubera ukuntu umugora cyangwa uhora ubika inzika, ukajya uhora uzura akaboze.