Abasore: Dore impamvu ugomba gushaka umukobwa ugukunda aho gushaka uwo wowe ukunda
Muri iyi nkuru urasangamo impamvu nyamukuru, zirakwereka ko udakwiriye gushyingirwa n’umukobwa ukunda usize ugukunda cyane.
DORE IMPAMVU UKWIRIYE GUHITAMO UMUKOBWA UGUKUNDA UKAMURUTISHA UWO UKUNDA.
1. Nta kibazo aterwa no kuba wamuciye inyuma: Aha ntiwumve ko ugomba kumuca inyuma ahubwo ni ikigereranyo ko umukobwa ugukunda bya nyabyo aba yiteguye kukubabarira byose kugera ku kumuca inyuma. Niba umugore agukunda cyane ndetse akaguha n’ibimenyetso bifatika, mufate neza kandi umwubahe. Ntabwo bisanzwe kubona umukobwa ukunda umusore akanabigaragaza.
Kubera ko agukunda cyane, arashaka kubana nawe nta wundi muntu akeneye imbere ye. N’iyo wakora ibintu we yakwita ubumara, ntabwo azigera agusiga. Nukomeza kumukunda kandi ukamwitaho, nta kibazo uzagira.
2. Uba umuyobozi we: Iyo umugore agukunda, ashaka uburyo ubuzima bwe buyoborwa nawe gusa ndetse ashaka uko atuma wumva ko mukwiranye. Ibi bigutera imbaraga ukaba wamukorera ibintu byiza cyane, ndetse ukanamwegera nk’uko nawe abikora.
3. Arakwizera cyane: Umukobwa ugukunda ntabwo bimugora kukubaha. Kukubaha, ntabwo abishakisha. Hitamo neza, uhitemo umuntu ugukunda kurusha umuntu ukunda. Urukundo rwiza uruhabwa nawe ubwawe, kuko uba watekereje neza.
Inkomoko: Potentash