Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi yabaye umwe mu batoza bemewe na CAF

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi yabaye umwe mu batoza bemewe na CAF

Mar 27,2022

Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali, akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu batoza bashyikirijwe impamyabumenyi y’ubutoza ya CAF yo ku rwego rwa C baheruka gukorera, nyuma yo gutsinda neza amasomo.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, nibwo abatoza b’Abanyarwanda barimo Haruna Niyonzima na Mutarambirwa Djabir bashyikirijwe impamyabumenyi ibemerera gutoza nk’abatoza bafite License C ya CAF.

 

Tariki ya 19 Ukuboza 2021, nibwo abatoza bagera kuri 17 basoje amaso y’ibyumweru 3 aho bashakaga icyangombwa cy’ubutoza cyo ku rwego rwa C gitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF License C).

 

Mu batoza bose 17 bakoreye iki cyangombwa nta numwe watsinzwe, kuko bose batsinze neza amasomo bahawe.

 

Haruna yakoranye aya mahuguruwa n’abarimo Mutarambirwa Djabir wanyuze muri Kiyovu Sports na AS Kigali, Byusa Wilson (Rudifu) usanzwe ari umutoza wa Intare FC, Sacha umutoza wungirije muri Rayon Sports n’abandi.

 

CAF yatanze iyi mpamyabumenyi nyuma y’amahugurwa yakozwe umwaka ushize asimbura ayabaye mu 2017 ariko iyi Mpuzamashyirahamwe iza kuyatesha agaciro.

Haruna Niyonzima na Djabir Mutarambirwa bashyikirijwe impamyabumenyi yo ku rwego rwa CAF ya License C