Umukobwa yanze impeta y'umusore bakundana wamutereye ivi mu mugi rwagati nyuma yo kumucurangira - AMAFOTO

Umukobwa yanze impeta y'umusore bakundana wamutereye ivi mu mugi rwagati nyuma yo kumucurangira - AMAFOTO

  • Umusore yateye ivi mu muhanda umukobwa amutera utwatsi

  • Umusore yacurangiye umukobwa mbere yo kumwereka impeta akayanga

  • Yahuye n'uruva gusanya ubwo yateraga ivi umukukobwa akamukara mu mugi rwagati

Mar 28,2022

Umusore wo mugihugu cya Kenya, yatunguye umukunzi we amujyana mu mujyi wa Nairobi agamije kumwambika impeta, umukobwa yanga kuyambara.

 

Uyu musore witwa Derick, ibinyamakuru byo muri Kenya byanditseko yari amaze imyaka igera kuri itanu akundana n’uyu mukobwa.

 

Derick witeguraga kubana n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo yahuye nuruva gusenya ubwo yateguraga ibirori byo kwambika umukunzi we impeta amusaba ko yakwemera kuzamubera umugore.

 

Uyu musore yari yaje yabukereye yitwaje gitari arabanza akora mu muhogo aririmbira uyu mukobwa barikumwe mu mujyi rwagati.

 

Ubwo uyu musore yafata gitari agatangira gucuranga aririmbira umukunzi we abantu bahise bahurura bamwe batangira gufata amafoto kuko babonaga biryoshye.

Uyu musore amaze kubona abantu baryohewe yahise ashyira gitari hasi akura impeta mu mufuka atera ivi arapfukama, uyu mukobwa aho kugira ngo yegere umukunzi we yagendaga yegera inyuma nuko umusore amara iminota irenga itanu apfukamye agifashe impeta kugeza ubwo umukobwa yafataga inzira akigendera umusore nawe asigara ahongaho yihanganishwa nabari bamushungereye.