Perezida Zelensky yivovoteye NATO na Amerika bitumva ubusabe bwe

Perezida Zelensky yivovoteye NATO na Amerika bitumva ubusabe bwe

Mar 28,2022

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yashishikarije leta z'ibihugu byo mu Burayi na America guha igihugu cye indege z'intambara, ibifaru, n'ubwirinzi bw'ibisasu bya misile mu rwego rwo gukomeza guhangana n'u Burusiya.

. Perezida Zelensky ntiyumva impamvu NATO itamuha intwaro ziremereye

Uyu muyobozi utorohewe n'ibitero by'Abarusiya, yumvikanye yivovotera umuryango utabarana wa NATO ndetse n'ibihugu bitamuha intwaro byihuse.

 

Mu butumwa bwatambukijwe kuri Video mu ijoro ryo ku wa gatandatu, yavuze ko intwaro zakagombye kurinda umutekano wa Ukraine n'ubwisanzure bw'u Burayi ziri gutorera uruhumbu mu bubiko bwazo.

 

Bwana Zelensky yinubiye kuba indege z'intambara z'u Burusiya zidashobora guhanurwa n'imbunda zo mu bwoko bwa 'machine guns' kandi ari zo Ukraine ifite.

 

Yongeyeho ati "NATO iri gukora iki? Iri kuyoborwa n'u Burusiya? Bategereje iki? Turimo gusaba gusa 1% by'ibyo NATO ifite, nta kindi".

 

Minisitiri w'intebe wa Slovakia, Eduard Heger we yabwiye BBC ko igihugu cye gifite ubushake bwo guha Ukraine ubwirinzi bwacyo bw'ibisasu bya misile bwa S-300, mu gihe Slovakia yaba ihawe ingurane runaka.

 

Intambara y'u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 32, aho ababarirwa mu bihumbi barimo abasirikare n'abasivile bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bagahungira mu bihugu bitandukanye.