Dore ibintu 5 ugomba kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka

Dore ibintu 5 ugomba kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka

  • Kunywa ikawa ukibyuka ni bibi

  • Impamvu ukwiye kunywa amazi ukibyuka

Mar 29,2022

Igitondo utangiye neza niryo pfundo ryo kugira umunsi mwiza, ndetse w’ingirakamaro ku buzima bwawe.

 

Dore ibintu 5 ukwiye kwirinda gukora mugitondo mugihe ubyutse, nk’uko byatangajwe n'urubuga Healthline:

 

1. Kwanga gufata Breakfast

Abantu benshi bakunze kuryamira, nyuma bakabyuka vuba vuba batinze, nuko bagatekera ibintu byose bahita bajya kukazi cyangwa mu mirimo itandukanye, bigatuma badafata ibyo kurya bya mugitondo bakaza kurya bwakeye ngo mugitondo bumvaga badashonje. Ese kuki batatakaza igihe mugitondo barya? Ibi ni ukwibeshya cyane, mu masaha 2 ya mugitondo ukimara gukanguka, ni ngombwa gufata ibyo kurya kandi bifite ingufu cyane. Si ngombwa ko wumva ushonje kugira ufate Breakfast ihagije mu gitondo. Impamvu uba ugomba kurya ni uko umubiri uba wakoresheje ½ cya Calories. Calories ni ingufu dukura mubyo tuba twariye. Mugihe utariye ngo ubone ingufu zihagije, umubiri wawe ntushobora kubona uburyo bwiza bwo gukoresha ibice by’imbere mumubiri wawe, ndetse no gutuma ubushyuhe mu mubiri wawe buguma ku kigero kiringaniye. Ibi bikaba cyane mukugira imirimo uri buze gukora ku munsi, uze kuyikorana ibakwe ndetse n’ingufu zihagije.

 

2. Kuguma mu buriri uri kuri telefone

Hafi abantu bose ntibajya bashaka gushyira kure telefone zabo, buri wese aba yumva yayiyegereza buri gihe. Usanga twirirwana nazo umunsi wowe, ndetse tukazishyira no mumashuka nijoro. Ni byiza ko igihe ugiye kuryama Telefone uyishyira muri Airplane mode. Ibi bizatuma itagukangura kubera Notifications zitandukanye. Mu gitondo tugikanguka ako kanya, dufungura amaso icya mbere dukora ari ukureba muri Telefone tureba Message batwoherereje cyane kuri Social Networks harimo nko kuri Whatsapp, facebook, instagram ndetse na Emails. Gusa iki ni igitekerezo kibi. Ni byiza kubyuka wumva utuje ndetse utekanye. Ni byiza ko mugihe ukangutse utagomba gukora kuri Telefone yawe mbere y’iminota 30. Ibi bizatuma usinzira neza nijoro kandi bigufashe gutangira imirimo y’umunsi neza kandi n’ingufu nyinshi.

 

3. Kwanga kunywa amazi mu gitondo

Abantu benshi barabizi ko bisabwa ko banywa ikirahuri kimwe cy’amazi meza kandi asukuye buri gitondo. Gusa n’ababikora babikora bigoranye. Ikirahuri kimwe cyamazi unyoye munda nta kintu kirajyamo, ntikiringaniza gusa amazi mu mubiri ndetse kinatuma amazi atembera neza, ahubwo kinatuma imyanda iri mu mpyiko ibasha gusoka neza kuburyo buboneye.

 

4. Kunywa ikawa mu gitondo 

Abantu benshi banywa ikawa nk’uburyo bwo kongera imbaraga mu mubiri. Mu gitondo, umubiri uba ufite stress kandi ikawa iba yifitemo Cortisol yongerera umbiri stress. Umuco wo kunywa kawa mu gitondo, uzatuma uba umunebwe ndetse umubiri wiyumvemo ubwoba. Iki kinyobwa giteza ibibazo iyo ugifashe mugihe mugifu ntakintu kirajyamo. Ubwo rero, mu masaha 3 ukimara kubyuka byaba byiza uretse kunywa ikawa.

 

5. Gusasa ako kanya ukimara Kubyuka

Tutitaye ko kuva tukiri bato batwigishije ko uba ugomba gusasa uburiri ako kanya ukimara kubyuka, ntabwo mugomba kubikora. Abahanga mu bumenyi bemeje ko haba hari imyanda mito mito igera kuri ½ cya miliyoni mu buriri bwacu. Iyo ushashe uburiri ukibyuka, ntabwo bituma umwuka n’ubukonje bidakenewe biva mu mashuka. Ubwo rero kugira ngo wirinde iyi myanda ikorwa igihe uhise usasa, ugomba kureka ibyo warayeho bitatanije nuko ugakingura idirishya nko mugihe cy’iminota 30 umwuka mwiza wo hanze ukinjira munzu.