Umunyamakuru na we wakubitiwe mu ruhame na Willy smith yavuze aho urwo yakubiswe rutandukaniye n'urwakubiswe Chris Rock
Vitalii Sediuk yavuze ko Willy Smith yamwitorejeho ngo azakubite Chri urwa nyarwo
Urushyi Chris Rock yakubiswe ntiruzibagirana
Willy Smith si ubwa mbere akubitira umuntu mu ruhame
Umunyamakuru wo muri Ukraine Vitalii Sediuk yazuye akaboze mu myaka 10 ishize, ubwo yakubitirwaga mu ruhame agerageza gusoma Will Smith maze abihuza n’ibyabereye muri Oscar, ahamya ko ibyamubayeho byari integuza.
Mu mateka ya televiziyo, filimi n’ibihembo bya Academy ibirori byo kuwa 28 Werurwe 2022 ntibizigera byibagirana, ubwo Will wegukanye ibihembo bitandukanye yahagurukaga agakubita urushyi uwari uyoboye ibirori imbere ya camera; nyamara si bwari ubwa mbere Will Smith ahohoteye umuntu mu ruhame, no mu myaka 10 ishize yakubise urushyi umunyamakuru.
Chris Rock wakubitswe urushyi yarimo ahuzahuza bisa nko gutebya bimwe by’abayobora ibirori n’imihango itandukanye, maze atangira kugereranya umugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith na robo yakinnye muri filimi yitwa ‘I-Robot’ kubera ukuntu uyu mugore yari yogoshe.
Nyamara ibi yabivugaga Jada kwiyogoshesha kwe bitari kubushake bwe ahubwo afite indwara yitwa ‘Alopecia’ itera gutakaza umusatsi, byatumye Will Smith asa n’uwabifashe nk’ubushinyaguzi byanatumye ananirwa kwihangana agakubitira umuntu mu ruhame ngo ntihakagire umenyera umugore we, abantu ntibabifashe kimwe.
Umunyamakuru wakubiswe na Will Smith mbere ya Chris Rock witwa Vitalii Sidiuk, yagaragaje ko ibyamubayeho yari integuza y’ibyabaye mu masaha macye ashize. Abinyujie kuri Instagram yabanje ati:”Will dukeneye kuvugana.”
Akomeza agira ati: ”The Sun mukosore njye sindi umurusiya ndi umunya-ukerene.”
Yongeraho ati: ”Will Smith yanyitorejeho bwa mbere kugira ngo aziyerekane mu rushyi rwa nyarwo muri Oscar.”
Dusubiye inyuma gato byagenze gute? Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro filimi yitwa ‘Man in Black 3’ yagiye hanze mu mwaka wa 2012, Smith yakubise urushyi umunyamakuru imbere ya camera.
Icyo gihe Will Smith yarimo aganira n’uyu munyamakuru wo muri Ukraine, cyari ikiganiro cyiza ariko ibintu byaje guhindura isura ubwo uyu munyamakuru yajyaga gusezera Smith.
Bitewe n’uko uyu munyamakuru yaje asa n’ushaka gusoma Smith ku munwa mu gihe yari amusabye gusa ko bahoberana, byatumye Smith umujinya uzamuka atangira kumubaza ati:”Urakora ibiki mugabo ufite ikihe kibazo?” Birangira amukubise urushyi rw’umuriro.
Ubutumwa bwa wa munyamakuru wakubiswe urushyi na Will Smith
Urushyi Will Smith yakubise Chris Rock ntiruzibagirana
Kuvuga kuri Jada nibyo byateye umujinya Will Smith watumye akubita urushyi Chris
Ubwo Will Smith muri 2012 yacapaga urushyi umunyamakuru
Yashatse kumusoma byimbitse