Abakobwa: Dore ibyo ugomba kwitaho niba wifuza kuzaryoherwa n'urukundo mbere na nyuma yo gushaka

Abakobwa: Dore ibyo ugomba kwitaho niba wifuza kuzaryoherwa n'urukundo mbere na nyuma yo gushaka

  • Ibyo ugomba gukora kugirango uryoherwe n'urukundo

  • Ibintu ugomba kwirinda niba ushaka kuryoherwa n'urushako

Mar 29,2022

Mu buzima tubamo bwa buri munsi, bisaba ko umuntu agira umurongo ngenderwaho iyo ashaka kugira aho ava n’aho agera . Si ihame ko buri wese awuhuza n’undi. Hari amategeko akwiriye kuranga abakobwa, kugira ngo ubuzima barimo n’ubw’ahazaza habo burusheho kuba bwiza cyane cyane mu rukundo.

 

Aya ni amwe mu mategeko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rutangaza, ko buri mukobwa wese ukiri ingaragu akwiriye gukurikiza mu buzima bwe bwa buri munsi. Muri iyi nkuru turibanda ku rukundo:

 

1. Wikwihutira gushaka umugabo

 

Gukora ubukwe ukava mu nzu ya so na nyoko ni indoto za buri mukobwa aho ava akagera. Ariko gukora ubukwe bihabanye no kubaka urugo rugakomera. Kubyitondamo no kutabihubukira ni ingenzi cyane. Wirebera ku bandi, ingendo y’undi iravuna. Wikoreshwa n’igitutu cy’abantu ngo wihutire gushaka umugabo kuko sibo bazakubakira. Gushaka umugabo ukubaka urwawe ntawe bitanyura, ariko kubaka rugakomera bikaba byiza kurushaho. Nta kikwirukansa, kandi ngo iyihuse yabyaye igihumye. Niba utarabona umugabo ni uko igihe kitaragera, kandi byanze bikunze uwo Imana yakugeneye arahari.

 

2. Ntukibeshye ko imibonano mpuzabitsina ari ikimenyetso cy’urukundo

 

Mu mitego myinshi abakobwa bakunda guhura nayo, uyu uza mu ya mbere. Kumva ko kuryamana n’umusore ari ikimenyetso cyiza cyo kumugaragariza urukundo ni ukwibeshya cyane. Ni bangahe se baryamana nyuma bagatandukana? N’ubwo mwaryamana ntimubura gutandukana. None se uko ukundanye n’umusore muzajya muryamana ngo ukunde umugaragarize ko umukunda? Uzajya kubaka urwawe utarabaye imbata y’ubusambanyi? Uzubaka rukomere?

 

3. Ntugategere umusore amaboko iteka

 

Iyi nayo ni ingeso abakobwa bamwe bakunda kugira mu rukundo, ugasanga ibibazo bye byose agomba kubikemurirwa n’umusore w’inshuti ye. Iyo bimeze bitya uretse no kuba umubera umutwaro aho kumubera umukunzi, agaciro yaguhaga karagabanuka ndetse akagera n’aho akwinuba. Shakisha akazi cyangwa icyo gukora kikwinjiriza, bizatuma akubaha kurushaho.

 

4. Ntuzashakane n’umusore umukurikiyeho amafaranga/ubutunzi

 

Abakobwa benshi bakunda kwitiranya amafaranga /ubutunzi no kuzagira umunezero mu rugo baba bagiye kubaka. Yego si mabi ariko sinayo shingiro ry’ibyishimo by’umuryango. Iyo umusore aguteretesheje amafaranga /ubutunzi mugasezerana mukabana, akenshi iyo mugeze mu rugo agufata nka kimwe mu bintu atunze yaguze. Uzi impamvu? Ni uko wamukunze aricyo ukurikiye kurusha urukundo wari umufitiye, kandi nawe yarabibonaga si impumyi. Ni byiza gushingira ku rukundo aho gushiturwa n’ibintu.

 

5. Ntukanywe ibisindisha

 

Abakobwa benshi muri iki gihe basigaye bafata ku gahiye. Uko umugabo asinda siko umukobwa yasinda. Umukobwa wasinze aragayika cyane. Umukobwa watangiye kurara mu tubari aba yatangiye kuba icyomanzi. Iyo ageze murwe nabwo biramugora, ndetse n’uburere bw’abana be bukaba busa n’ubwa ntabwo. Bibiliya ku bayemera ivuga ko vino ari umukobanyi. Ni byiza ko wareka kunywa inzoga. Uretse no kukugayisha, inzoga zigira ingaruka nyinshi mbi ku buzima.

 

Bizakugora kubona umusore mukundana wiyubashye, mu gihe wahindutse umusinzi ukaba inshuti ya manyinya. Kubona umugabo uhamye mwabana rugakomera bizarushaho kugukomerera, kuko nta musore wapfa kwisukira umukobwa umurusha kunywa ibisindisha.

 

6. Ntukambare impenure, uwambaye neza agaragara neza

 

Kwambara neza no kwiyitaho biba muri kamere y’abagore muri rusange. Kwambara neza ni ukwambara imyambaro itagutesha ikuzo mu bandi. Iyo wambaye neza buri muntu wese aguha agaciro ukwiriye. Zirikana ko kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwawe nayo igira ubutumwa itanga ku bakubona kandi butari bwiza. Mu Kinyarwanda, bavuga ko “agapfundikiye gatera amatsiko”.

 

Nugenda werekana ubwambure bwawe, umusore azakugirira ayahe matsiko kandi byose wabimweretse? Ahubwo azakoresha imbaraga zose birangire agusambanyije aho gushishikarira kukugira umugore.

 

Kwambara neza si ukwambara ibihenze ahubwo ni ukugirira isuku imyamabaro yawe, kumenya kujyanisha amabara, kwambara ibikubera atari ibyo wiganye bagenzi bawe kandi bitagendanye n’imiterere yawe.