Ntibisanzwe! Umufana wa Dj Brianne yamwoherereje imodoka nziza cyane - AMAFOTO

Ntibisanzwe! Umufana wa Dj Brianne yamwoherereje imodoka nziza cyane - AMAFOTO

  • Dj Brianne yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai

  • Umufana we yamwoherereje imodoka y'akataraboneka

  • Yahawe impano kuri Saint Valentin aza gusanga ari imodoka nziza cyane

Mar 29,2022

DJ Brianne yashyikirijwe imodoka yahawe nk’impano n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari na we wari wagize uruhare mu igurwa ry’iyo yari asanzwe atunze.

 

DJ Brianne avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai yayigenewe ku munsi wahariwe abakundanye ‘St Valentin’, icyakora iza kugera mu Rwanda mu minsi mike ishize.

 

Uyu mukobwa wubatse izina mu kuvanga imiziki no mu biganiro akora ku mbuga nkoranyambaga yagize ati "Ni umufana wanjye ukunda ibikorwa nkora, si ubwa mbere ampaye impano, ni nawe wagize uruhare mu kugura iyo nari nsanganywe. Mu minsi ishize yarantunguye ambwira ko hari impano yampaye gusa sinari nzi ngo ni iyihe. Ejo bundi rero ni bwo nabonye imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai yanyoherereje.”

DJ Brianne yahakanye yivuye inyuma ko nta mubano wihariye bafitanye ashimangira ko ari umufana we gusa.

Ati “No kutamuvuga ni uko ari we wabyanze, ariko ni umuntu ukunda ibikorwa byanjye. Ndamushimira cyane rwose! Nanjye nkunda abakunda ibyo nkora bose.”

DJ Brianne ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, nta mpera z’icyumweru z’ubusa adacuranze mu tubyiniro dukomeye no mu birori bitandukanye.