Biravugwa: Miss Muheto yaba yarateguwe mbere kuzaba Miss Rwanda 2022. Ese ababivuga bashingira kuki? Dore icyo Miss Muheto abivugaho

Biravugwa: Miss Muheto yaba yarateguwe mbere kuzaba Miss Rwanda 2022. Ese ababivuga bashingira kuki? Dore icyo Miss Muheto abivugaho

  • Miss Mutesi Jolly yaba ari we wizaniye Miss Muheto yaramuteguriye kwambara ikamba rya Miss Rwanda 2021

  • Miss Nshuti Muheto Divine yasubije igisubizo gisa n'icya Miss Jolly muri 2016

  • Miss Jolly yarase ubwiza Miss Muheto akimubona bwa mbere

  • Miss Muheto yanabaye Miss Popularity ku nshuro ya mbere y'iri rushanwa

Mar 29,2022

Ku munsi wanyuma Ikamba ritangwa, abantu benshi batunguwe cyane no kumva Miss Nshuti Muheto Divine abajijwe Indangagaciro zizamuranga igihe yaba agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwand 2022.

 

Atanga Igisubizo, Miss Muheto yagize ati: "Indangagaciro izandanga nka Nyampinga w’u Rwanda ni Ubupfura. iyo uri Imfura Ukunda Igihugu, Ukunda Umurimo, wubaha Imana kandi iyo Uri Imfura Ubanira neza abandi dore ko Imfura zose ari inyangamugayo ariko Inyangamugayo zose atari Imfura".

 

Iki Gisubizo gisa neza neza nicyo Nyampinga Mutesi Jolly yatanze muri 2016. Benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye guhuza aya mashusho ya Banyampinga bombi, bakanakurikizaho ijambo Jolly yavuze akibona Muheto bwa mbere, bagahamya badashidikanya ko Mutesi Jolly ariwe wizaniye Miss Muheto yaramuteguye ngo Azabe Miss Rwanda 2022.

 

Miss Muheto Divine aganira n'ikinyamakuru Umuryango yahakanye ibivugwa ndetse anasobanura neza Impamvu yasubiyemo igisubizo cya Mutesi Jolly.

Ati: "Kuba naravuze ibyo yavuze ntakosa ririmo, Kuko twese tugira abantu twigiraho. niba yarasubije kuriya agasanga yasubije neza, nange nasubiza ibyo yasubije nkabikora neza bikanampira, nta kosa nakoze."

 

Abajijwe ku bijyanye n'impamvu abandi bakobwa icumi baje mu 11 ba mbere bo batomboraga numero y’Ibibazo bari bubazwe, nyamara we akaza ari uwa 11 kandi ntanatombore numero y'ikibazo yagombaga kubazwa, Muheto yasubije ati "Twari tuzi ko abakobwa ari Icumi, hanyuma baza kuba Cumi n'umwe. Kandi urabizi ni njye waje bwa nyuma. Nasanze ibibazo byashizemo hanyuma mbazwa muri buriya buryo"