Amateka ya Roman Abramovich, imfubyi yahindutse umuherwe ku isi ubu akaba ahanganye n'ibihano yafatiwe n'abanyaburayi kubera ubucuti afitanye na Putin

Amateka ya Roman Abramovich, imfubyi yahindutse umuherwe ku isi ubu akaba ahanganye n'ibihano yafatiwe n'abanyaburayi kubera ubucuti afitanye na Putin

  • Uko Roman Arkadyevich Abramovich yahindutse umuherwe ku isi

  • Roman Arkadyevich Abramovich yatandukanye n'abagore batatu

  • Roman Arkadyevich Abramovich yambuwe Chelsea yari amaze kugira ubukombe

Mar 31,2022

Yabaye impfubyi afite imyaka itatu y’amavuko ariko agera aho aba umwe mu bantu bakize cyane ku Isi. Gusa magingo aya ibyo uyu Murusiya ahuriyeho na Perezida Vladimir Purin byatumye afatirwa ibihano birimo kumuhombya, mu gihe kandi ari no mu biganiro bishaka amahoro.

 

Roman Arkadyevich Abramovich yavukiye i Saratov mu 1966 mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Burusiya, si kure cyane y'umupaka wa Ukraine.

 

Nyina, Irina, yapfuye kubera uburozi ubwo Roman yari afite umwaka umwe naho se apfa nyuma y'imyaka ibiri mu mpanuka mu bwubatsi.

 

Nyuma yo kuba imfubyi ari muto cyane Abramovich yarezwe na benewabo, aba igihe kirekire ahitwa Komi mu Majyaruguru y'uburengerazuba bw'Uburusiya, aho kubona amafaranga byari bigoye kandi imbeho yaho ikura inzara.

 

Mu kiganiro na The Guardian, Abramovich yigeze kuvuga ati: "Mu by'ukuri sinavuga ko ubuto bwanjye bwari bubi. Iyo uri umwana ntugereranya ibintu: umwe arya karoti, undi akarya ibiryohera, byombi biraryoha. Nk'umwana ntiwabitandukanya".

Abramovich yabaye umusirikare w'u Burusiya

 

Yataye ishuri afite imyaka 16 ajya gukora nk'umukanishi nyuma ajya muri 'Red Army' mbere yo kujya gucuruza za plastique i Moscow mu murwa mukuru.

 

Yakomereje mu gucuruza imibavu maze agenda yongera umutungo we mu gihe cy'ubutegetsi bw'abasoviyeti bwa Mikhail Gorbachev bwahaga urubuga ba rwiyemezamirimo.

 

Gusenyuka kw'ubumwe bw'abasoviyeti, n'uburyo imitungo yabo kamere yari yifashe, byahaye amahirwe Abramovich yo kongera umutungo we kurushaho mu gihe yari afite imyaka 20 irenga.

 

Muri cyamunara yo mu 1995 yaguze kompanyi y'ibitoro ya Sibneft yari iya leta kuri miliyoni $250. Mu 2005 yayigurishije nanone na leta kuri miliyari $13.

 

Abanyamategeko be bavuga ko ibivugwa ko igice kinini cy'umutungo we cyavuye mu byaha nta shingiro bifite.

 

Gusa mu 2012 Abramovich yemereye urukiko mu Bwongereza ko yagiye atanga ruswa kugira ngo ibikorwa bya Sibneft bishoboke.

Abramovich n'inshuti ze zo mu bwana

 

Abramovich avugwa mu "ntambara za aluminium" mu myaka ya 1990, aho abakire - bavanye umutungo munini n'ingufu za politiki nyuma yo gusenyuka kwa leta y'abasoviyeti - barwaniraga kugenzura uruganda rwa aluminium.

 

Mu 2011 Abramovich avuga ku buryo yari ageramiwe kandi ko yari afite uruhare ruto muri ibyo, yagize ati: "Buri minsi itatu hicwaga umuntu."

Ariko ako kajagari yakavanyemo miliyoni amagana z'amadorari.

Mu byo Abramovich ari kuzira harimo kuba ari inshuti magara ya perezida Putin.

 

Mu 2000 Abramovich yatorewe kuba guverineri w'akarere k'iburasirazuba ko ku mpera y'Uburusiya ka Chukotka. Yaramamaye cyane kubera gushora amafaranga ye bwite mu bikorwa by'inyungu rusange, ariko aza kwegura mu 2008.

 

Gusa yakomeje ubucuruzi bwe, akomeza kugwiza umutungo - agura imodoka zihenze, inzu, n'ibikorwa by'ubugeni by'agaciro.

 

Mu buryo butari bwitezwe kuri uyu mugabo uzwiho guceceka, yewe no kugira isoni, mu 2003 yahindutse icyamamare mu mupira w'amaguru ku isi ubwo yaguraga ikipe ya Chelsea y'i Londres kuri miliyoni 140 z'ama-pound.

 

Yabwiye Financial Times ati: "Intego yanjye ni ukuzana ikipe z'umwuga. I Chukotka mpafite amakipe y'umwuga, nibyo nshaka gukora na hano”.

Abramovich yagize Chelsea ikipe y'ubukombe

 

Ibifashijwemo n'imari ye kandi itozwa na Jose Mourinho, Chelsea yavuye mu makipe aciriritse itwara ibikombe bitanu bya Premier League, bibiri bya UEFA Champions League, na bitanu bya FA Cup.

 

Amafaranga ye yamenetse muri Londres mu myaka ya vuba.

 

Bivugwa ko Abramovich afite inzu y'agatangaza y'ibyumba 15 mu burengerazuba bwa London y'agaciro ka miliyoni £150, igorofa mu gace ka Chelsea, urwuri i Colorado muri Amerika, n'inzu y'ibiruhuko kuri Côte d'Azur mu Bufaransa.

Amato bwite ye (yatchs) Solaris na Eclipse, ni amwe mu manini cyane ku isi. Abramovich umaze gutandukana n'abagore batatu, afite kandi indege ye bwite.

 

Ubwo yaguraga ikipe ya Chelsea mu 2003, Abramovich yagize ati: "Ndabizi abantu bazanyibandaho mu minsi itatu cyangwa ine ariko bizarangira. Bazibagirwa uwo ndi we, kandi ndabikunda”.

 

Gusa ubu ntiyorohewe mu Bwongereza, kuva mu byumweru bishize leta yafatiriye imitungo ye - irimo inzu, ibikorwa by'agaciro by'ubugeni ndetse na Chelsea - kandi yabujijwe kuhagaruka.

 

Leta y'Ubwongereza imushinja kuba umufatanyabikorwa wa Perezida Putin ku bitero muri Ukraine.

 

Kwandagaza uyu mugabo wari ku gasongero k'umupira w'amaguru mu Bwongereza byaciyemo ibice abafana b'imikino. Ariko uyu mugabo ibi sibyo bihe bikomeye bya mbere aciyemo.

 

Src: BBC