Dore ibintu 4 dukora tutazi ko byangiza imitsi y'amaraso
Ibintu byangiza imitsi yacu
Ibibi byo kunywa itabi
Ibibi byo kurya amavuta, amasukari n'umunyu mwinshi kandi kenshi
Ibyo wakwirinda kugirango imitsi yawe ikomeze gukora neza
Indwara yo gufungana kw’imitsi bita Athérosclérose ni indwara y’imitsi iterwa n’uko imitsi bita imijyana (Arteries) iba yazibye kubera ibintu byabujije amaraso kugenda. Mu byangiza iyi mitsi harimo n'ibintu abantu bagize akamenyero bakunda gukora.
Muri iyi nkuru tugiye kureba ibintu dukora bikaba byangiza imitsi ijyana amaraso iyakura mu mutima iyajyana mu bindi bice by’umubiri bita Imijyana (Arteries) nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Times Of India:
1. Kurya ibinyamavuta, umunyu n’ibinyamasukari kenshi
Imwe mu mico abantu benshi muri iki gihe bafite ni ukurya buri munsi ibiryo birimo amavuta cyane, umunyu mwinshi ndetse no kunywa amasukari ya buri munsi. Ibi rero ibyo bitera nta kindi uretse umubyibuho ukabije aho bya binure bigenda bikibika no mu mitsi y’amaraso. Aya mafunguro kandi ni isoko ya rwa rugimbu rubi bita Bad cholesterol, uru ruri mu bitera ya ndwara yo kuziba kw’imitsi ndetse bikaba intandaro y’indwara z’umutima. Ni byiza kwirinda gukoresha cyane ibi kuko byangiza imitsi yacu.
2. Kunywa itabi
Imico yo kunywa itabi ni mibi cyane kuko itabi ryigiramo uburozi bwitwa Nicotine, ubu rero abahanga mu by’ubuzima bwa muntu bagaragaje ko bwangiza cyane imitsi y’amaraso ndetse bikaba bitera indwara zitandukanye z’umutima ndetse n’iz’ubwonko. Abahanga bakomeza bavuga ko itabi riri mu bitera imitsi ijyana amaraso mu maguru ifungana ndetse ikaziba, ugasanga amaraso ntagera mu bice byo hasi neza. Niba rero ushaka kurinda imitsi yawe, irinde kunywa itabi kuko ari ribi cyane ku mitsi yawe y’amaraso ndetse no ku mutima.
3. Kubaho mu buzima bw’imihangayiko (stress)
Mu buzima tubamo bwa buri munsi, yaba ari akazi cyangwa ibindi usanga ari imihangayiko cyangwa se stress, abahanga rero mu mikorere y’umubiri y’umuntu bagaragaje ko stress itera imitsi gukora nabi cyane ko ituma amaraso yihuta cyane ndetse ikaba yatuma n’ibiro byiyongera ku buryo bukabije. Ibi byose rero bitera umutima wacu gukora nabi. Ni byiza rero kwirinda stress kuko atari nziza ku mikorere myiza y’imitsi yacu.
4. Kutita ku isuku yo mu kanwa ndetse no kunywa inzoga nyinshi
Indi mico abantu bagira ishobora kwangiza imitsi yacu ni ukutita ku isuku yo mu kanwa ndetse no kunywa inzoga nyinshi. Kutita ku isuku yo mu kanwa ni kimwe mu bishobora gutuma udukoko twangiza imitsi ndetse n’umutima twinjira ku buryo bworoshye mu mubiri. Kunywa inzoga yinshi nabyo rero bituma imitsi ireguka cyane ibi bigatera gusaza imburagihe kw’imitsi y’amarso. Ikindi kandi kunywa inzoga bishobora gutera umubyibuho ukabije, ibi bikaba byatuma imitsi y’amaraso iziba ndetse bikaba byanatera indwara zitandukanye z’umutima n’ubwonko. Ni byiza rero kwita ku isuku yo mu kanwa ndetse no kugabanya kunywa inzoga nyinshi.