Amateka n'ibindi wamenya ku munara wa Eiffel wabaye ikirangirire ku isi wubatswe mu mugi wa Paris mu Bufaransa

Amateka n'ibindi wamenya ku munara wa Eiffel wabaye ikirangirire ku isi wubatswe mu mugi wa Paris mu Bufaransa

  • Tour d'Eiffel yafunguwe ku mugaragaro taliki ya 31 Werurwe 1889

  • Umunara umaze imyaka 133 wubatswe

  • Tour D'Eiffel yamaze imyaka 40 ifite agahigo ko kuba ikintu kirekire cyubatswe ku isi

  • Umunara wa Eiffel urizihiza isabukuru y'imyaka 133 wubatswe

Mar 31,2022

Umunara muemure wa Eiffel"Tour d’Eiffel",niwo munara wamaze imyaka 40 ariwo kintu kirekire ku isi nyuma yo kubakwa mu mujyi mwiza cyane wa Paris.

 

Tour d’Eiffel, yafunguwe ku mugaragaro i Paris ku itariki nk’iyi ukwezi nk’uku mu 1889 [31/03/1889], hari ku cyumweru, kuva ubwo iba inyubako ya muntu ndende cyane ku isi.

 

Yari imaze imyaka ibiri yubakwa na Gustave Eiffel kugira ngo izamurikwe muri Exposition Universelle yari iteganyijwe i Paris mu 1889 mu kwizihiza imyaka 100 y’impinduramatwara mu Bufaransa.

 

Ku burebure bwa 300m, Umunara wa Eiffel wamaze imyaka 41 ifite umuhigo wo kuba ikintu kirekire mu bujyejuru kurusha ibindi (umunara cyangwa inyubako) bintu byubatse ku isi.

 

Mu byumweru bibiri bishize Tour d’Eiffel, bakunze guhimba ‘La Dame de Fer’, yongeweho antene ya ‘digital terrestrial radio’ bituma igira uburebure bwa 330m.

 

Urubuga rw’uyu munara ruvuga ko isurwa n’abantu 7,000,000 (75% ari abanyamahanga) ku mwaka, bikayigira inyubako isurwa cyane n’abantu babanje kwishyura kurusha izindi zose ku isi.

 

Gusa uyu munsi, uyu munara wabaye ikirangirire ku isi ukanamenyakanisha cyane umujyi wa Paris, ntabwo uza no mu nyubako 20 ndende ku isi.

 

Inyubako ubu ifite uwo muhigo kuva mu 2010, ni inzu rukomabicu yitwa Burj Khalifa iri i Dubai muri Emira z’Amarabu, ifite uburebure bwa 828m!!!

 

BBC