Abasore: Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko umukobwa agukunda nta buryarya
Ibimenyetso byakwereka umukobwa ugukunda by'ukuri
Ibiranga Umukobwa ugukunda by'ukuri
Namenya gute ko umukobwa ankunda by'ukuri?
Namenya gute ko umukobwa dukunda ambeshya?
Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi bitandukanye kuba umukobwa umusabye urukundo akarukwemerera sibihagije ko wamwizera ngo aragukunda. Hari umukobwa ushobora kugukundira amafaranga cyangwa hari indi nyungu runaka agukeneyeho yamara kuyigeraho agahita akureka. Musore niba ufite umukobwa mukundana dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo mukobwa agukunda by’ukuri.
1. Yifuza kukuba hafi iteka
Ahora iteka ashaka kuba hafi yawe, igihe mutari kumwe akakwandikira akubaza amakuru cyangwa se akaguhamagara ntarindire ko ari wowe umuhamagara gusa; ahanini uzumva akubaza niba wageze mu rugo mu gihe ukora cyangwa se uri umunyeshuri. Aba yumva kandi ashaka kumenya uko wiriwe, mbese uko umunsi wakugendekeye. Umukobwa ugukunda kandi uzumva yishimira kumenya gahunda zawe no kumenya ibyo utegenya gukora mu minsi y’ikiruhuko nka week-end .
Nawe kandi arakureka ukamenya amakuru ye ndetse nawe ubwe ukamumenya. Bene uyu mukobwa ntashobora kwibagirwa kuguhamagara cyangwa kukuvugisha ku itariki y’agaciro mu buzima bwanyu. Muri make, agerageza kumarana nawe igihe kirekire.
2. Akwereka umuryango we n’incuti ze
Uru aba ari urukundo rwuzuye kandi ni iby’agaciro mu gihe umukobwa afashe icyemezo cyo kukwereka ababyeyi be cyangwa abandi bantu bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi adashatse kukugumisha mu kigare kimwe. Uyu mukobwa kandi ngo aba ashaka kugushyira hafi ye kugira ngo ukomeze umwiyumvemo ku bundi buryo. Ikindi umukobwa ugukunda yishimirako buri muntu amenya ko muri kumwe kandi akavuga ko mukundana uri inshutiye ya mbere.
3. Ni umukobwa wihagararaho kandi ugufitiye icyizere
Umukobwa nk’uyu aguha umwanya wawe wo gusohoka n’inshuti zawe kandi ntibimutere ikibazo. Ubundi azagera aho ategure kuza kukureba ari kumwe na bagenzi be. Ubushuti bufite icyizere bumara igihe kinini, buraramba kandi bukagenda bwaguka; ni ukuvuga ko umukobwa ukwizera akenshi aba anagukunda.
4. Umukobwa ugukunda rimwe na rimwe aragufuhira
Kuba umukunzi wawe agufuhira ntibizagutere ikibazo kuko burya iyo abagore bafushye bihita bigaragarira buri wese . Gufuha ntabwo ari ikimenyetso cy’urwango ahubwo ni urukundo rwinshi aba yifitemo; ni ukuvuga ko gufuha ari ikimenyetso cy’urukundo. Nubona ikintu cyose uzakora kitababaza umukobwa mukundana cyangwa se ukabona atajya agufuhira na gato, uzamenye ko uwo mukobwa atakwitayeho .
5. Azakwibwirira ko agukunda
Ubundi ngo mu mibereho y’abakobwa hari amagambo abagora gukoresha nko kubwira umuhungu ko amukunda. Niwumva rero abivuze uzamenye ko byamuvunnye cyane . Burya umukobwa utagukunda by’ukuri ntiyapfa kubumbura umunwa we ngo akubwire ko agukunda yumva mu byiyumviro bye atari ko bimeze. Umukobwa rero uzakubwira ko agakunda uzamenyeko nta n’ikibazo yagira isi yose imenye ko agukunda; mbega aba akwishimiye anishimiye kuba ari kumwe nawe.
Niba rero ufite umukobwa wita ko ari inshuti yawe (girlfriend) ,ugasanga mu bimenyetso tuvuze haruguru nta na kimwe afite cyangwase akugaragariza menya ko atagukunda na buhoro ahubwo urebe uburyo wabona undi ugukunda kandi ubikwereka mu bikorwa no mu magambo.