Miss Muheto yavuze uko yakiriye gufanwa na Minisitiri Gatabazi ntibyakirwe neza na bamwe bakurikira irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Muheto yavuze uko yakiriye gufanwa na Minisitiri Gatabazi ntibyakirwe neza na bamwe bakurikira irushanwa rya Miss Rwanda

  • Hari ababonye ubutumwa bwa Min. Gatabazi nk'ubushyira igitutu ku bategura irushanwa rya Miss Rwanda

  • Min. Gatabazi yari yavuze ko ashyigikiye Miss Muheto Divine wegukanye ikamba

Mar 31,2022

Kuwa 19 ushyira uwa 20 Werurwe 2022, ni bwo habaga Finale yirushanwa ryo gusahaka Nyampinga w’u Rwanda mu bakobwa 19 bari bamaze ibyumweru bibiri mu Mwiherero, aho irushanwa ryaje kurangira ryegukanywe na Miss Nshuti Muheto Divine.

 

Uyu mukobwa ni umwe mu bari bashyigikiwe cyane kugeza kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, aho amarangamutima yamuganje akabisangiza n’abamukurikirana ku rubuga rwe rwa twitter.

 

icyo gihe yagize ati "Muheto niwe Nshyigikiye". Icyakora iri jambo ryakiriwe mu buryo butandukanye, dore ko hari ababifashe nk’aho ari ubutumwa ari guha abategura irushanwa, abandi bakabona ko nta kibazo kirimo ndetse nawe ari Umuntu kandi agira amarangamutima n’uburenganzira bwo gufana uwo ashaka.

 

Ubutumwa bwa Hon. Minisitiri Gatabazi

Si ubwa mbere abantu bafite imyaka ikomeye bagaragaza amarangamutima ku bo baba bashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda aho nko mu myaka yashize hagaragaye cyane abavugabutumwa barimo na Bishop Rugagi muri 2018 yasengeye akanamanamaza umwe mu bari bahataniye ikamba rya Nyampinga witwa Umunyana Shanitah ndetse no muri 2016 aho uwari Guverineri w'intara y'amajyaruguru: Bosenibamwe Aime yashyigikiye cyane Miss Umuhoza Sharifah  waje kuba Miss Popularity ndetse aza no kugirwa ambasaderi w'iyi ntara.

Miss Umuhoza Sharifah yagizwe Ambasaderi w'Intara y'Amajyaruguru

 Miss Umuhoza Sharifah wari ushyigikiwe na Bosenibamwe Aime

Miss Shanitah washyigikiwe cyane na Bishop Rugagi

Miss Muheto avuga kuba mu bari bamushyigikiye harimo na Minisitiri, ndetse n'icyo bivuze kuri we yagize ati: "Ubutumwa bwe nabubonye Irushanwa ryarangiye, nabyakiriye neza, kuko nabo bafite uburenganzira bwo kuba bavuga icyo batekereza kandi bagira amarangamutima"

 

Yongeyeho ati: "Ntewe ishema cyane no kuba mu banshyigikiye harimo na Minisitiri"

Ubwo Ingabire Grace yambikaga Ikamba Miss Muheto warimo asuka amarira y'ibyishimo

Miss Muheto Nshuti Divine yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Ingabire Grace warurimaranye Umwaka.