Rubavu: Umugabo ari mu gahinda nyuma yo kujya kwivuza yagaruka agasanga umugore we yarashatse undi mugabo

Rubavu: Umugabo ari mu gahinda nyuma yo kujya kwivuza yagaruka agasanga umugore we yarashatse undi mugabo

  • Yagiye kwivuza agarutse asanga umugore we yishakiye undi mugabo

Mar 31,2022

Umugabo Simbizi Faustin wo mu Mudugudu wa Gisa, Akagari ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero, ho mu Karere ka Rubavu, avuga ko yarwaye akajya kwivuza yagaruka agasanga umugore we, bivugwa ko yamuroze, yarashatse undi mugabo kuri ubu akaba asembera hirya no hino adafite aho aba.

 

Uyu avuga ko afite ikibazo cyo kuba ubu adafite aho aba, akaba arara aho ageze hose.

Ati “ Ikibazo mfite ni uko ndi kubura aho ndara… kubera ko nta bushobozi mfite… ndara hano hano duhagaze ku ibara.”

Simbizi avuga ko byose byatewe n’ikibazo cy’uburwayi yahuye nacyo, kuko yari muzima yikorera, bikaba ngombwa ko ajya kwivuza ariko agarutse asanga umugore we yashatse undi mugabo.

Ati “ Nje nsanga umugore yicaye mu mbunga. Ndamubwira; yewe kingura. Umugore arahaguruka, ahagarara ku rugi, aravuga, ni wowe wigeze kuba umugabo wanjye urimo kumbwira ngo nkingure? Ndavuga ni njyewe nyine. Ubwo arakingura. Ngeze muri salon ubwo ndicara kuko nari mvuye kuri moto naniwe. Aranyitegereza aranyitegereza cyane. Ndamubwira ko unyitegereza, hari uwo wafatiye ideni? Ngo oya mugabo wanjye mfite ikibazo nashatse undi mugabo.”

Ubwo yamubajije aho we ari bumushyire, maze umugore aramusubiza ati “ Oya wowe nari nzi ko uzapfa ntabwo nari nzi ko uraba umugabo wanjye..”

Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo yari muzima akora imirimo nk’abandi bose ariko bakabona ibintu bigenda bihinduka, babaza bakumva ko ari umugore we wamuroze.

Umwe muri aba baturage ati “ Yakoraga iwanjye, yarankoreraga mutuma guhinga mu murima nagerayo nkasanga atahinze yahinze akantu gato najya kumushaka nkamubura umugore we akambwira ngo yararwaye. Noneho ndabaza none se yabaye iki? Ngo agera mu murima, hakagira ibintu bimufata ntahinge neza. Ubwo ikiraka nkihereza abandi ndamwihorera. Bijya kurangira ndi kubona yarabaye kuriya atagishoboye kugenda nta mbaraga afite. Ndavuga ese ko yari muzima ahinga n’inyanya mu mujyi kuki yabaye gutya? Abantu rero nk’uku turi hano bakavuga ngo ni umugore we wamuroze…”

Ubwo abanyamakuru bageraga aho uyu mugabo yaraye, imvura yahise igwa afashwa n’abari aho kwanura ibyo aryamaho, abaturage bakavuga ko leta yari ikwiye kugira icyo ikora uyu mugabo akava ku muhanda.

Abajijwe kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko iki kibazo atakizi agiye kugikurikirana.

Ati “ ubwo mwaza kutubwira akagari n’umudugudu tugashaka amakuru ye tukaza kumufasha,”

Bivugwa ko uyu mugabo yarwaye n’ubundi aba mu nzu y’ubukode, akavuga ko bitamworoheye kubona aho aba kuko bivugwa ko nta muryango we uzwi muri aka gace ngo ujye umwitaho.

Tags: