Urayeneza Gerard washinze akanayobora Kaminuza ya Gitwe wari wahamijwe ibyaha bya Jenoside yagizwe umwere

Urayeneza Gerard washinze akanayobora Kaminuza ya Gitwe wari wahamijwe ibyaha bya Jenoside yagizwe umwere

  • Urayeneza Gerard yagizwe umwere ku byaga bya Jenoside yaregwaga

  • Urayeneza Gerard washinze Kaminuza ya Gitwe

Mar 31,2022

Urukiko rw'Ubujurire rwagize umwere Urayeneza Gerard washinze akanayobora Kaminuza ya Gitwe, wari wakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye igifungo cya burundu ubwo rwari rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside.

Urayeneza yaherukaga gusaba uru rukiko kumugira umwere, abishingiye ku kuba abamushinjaga mu Rukiko Rwisumbuye baramushinjuye, bagasobanura ko bamubeshyeraga babibwirijwe n'uwari warabatumye wigeze kugirana na we amakimbirane.

Ariko Munyampundu Léon uzwi nka Kinihira na we wari warakatiwe igifungo cya burundu, yoroherejwe, akatirwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa ibyaha bya jenoside.

Urayeneza yatawe muri yombi muri Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumukatira tariki ya 25 Werurwe 2021, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.

Yajuriye ahakana ibi byaha byose. Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye mu Gushyingo 2021, abatangabuhamya barimo uwitwa Musoni Jérôme na Ngendahayo Denys basobanuye ko bashutswe n'uwigeze kuba umukozi muri Kaminuza ya Gitwe witwa Ahobantegeye Charlotte, ngo wabashukishije inzoga, ibiryo n'amafaranga.

Mu iburanisha ryakomeje muri Mutarama 2022, Urayeneza yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bemeye ko bamubeshyeraga bakomanzwe n'umutima, asaba kugirwa umwere. Ariko Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko igihano yakatiwe kigumaho, bwemeza ko abo mu muryango we basabye abatangabuhamya kwivuguruza, ugira ibyo ubasezeranya.

Icyo gihe urubanza rw'ubujurire rwarapfundikiwe, urukiko rwemeza ko ruzasoma umwanzuro tariki ya 24 Gashyantare 2022, ntirwasomwa kubera ko umucamanza wari ugize Inteko Iburanisha yari arwaye. Isomwa ryimuriwe uyu munsi, tariki ya 31 Werurwe 2022.

Src: Bwiza