Ingabo z'Uburusiya zirasiye indege yazo y'intamara yarwanaga muri Ukraine

Ingabo z'Uburusiya zirasiye indege yazo y'intamara yarwanaga muri Ukraine

  • Indege y'intambara y'Uburusiya yahanuwe

  • Ingabo z'uburusiya zirasiye indege y'intambara muri Ukraine

  • Intambara yo muri Ukraine

  • Ingabo z'Abarusiya zahanuye indege yazo ya gisirikare

Mar 31,2022

Umuyobozi w'Urwego rw'ubutasi mu bya mudasobwa rw'Ubwongereza, Sir Jeremy Fleming, mu ijambo yavugiye muri Ausralia none kuwa Kane, yavuze ko ingabo z'Uburusiya "zikomerewe zibeshye zikarasa indege yazo y'intambara."

 

Yavuze ko ibyo byiyongereye ku byerekana ko byabaye ngombwa ko Uburusiya "bwongera gutekereza ku uko ibintu byifashe".

Naho ubutasi bw'Ubwongereza buravuga ko ingabo z'Uburusiya muri Ukraine zacitse intege, zitagifite ibikoresho bihagije, kandi zirimo kwanga amabwiriza.

Mu gisa no kwikora mu nda kandi, abasirikare b'u Burusiya bari baherutse kugonga komanda wabo, bakoresheje igifaru. Ni bimwe mu bigaragaza akabazo mu migendekere y'imirwano y'u Burusiya muri Ukraine.

Inkuru ya BBC ivuga ko Umuvugizi wa White House Kate Bedingfield yavuze ko Amerika ifite amakuru ko Putin "yumva yayobejwe n'igisirikare" kandi ibyo byateye "ubushyamirane hagati ya n'abakuriye igisirikare".

Kate yagize ati: "Intambara ya Putin yabaye ikosa ryatumye Uburusiya buzacika intege mu gihe kinini kandi bugenda bushyirwa mu kato kurushaho ku isi."

John Kirby umuvugizi wa Pentagon avuga ko aya makuru ashobora gutuma Putin "atakaza icyizere" bityo kurangiza iyi ntambara mu biganiro bikagorana. Ntabwo wamenya icyo umutegetsi nk'uriya yakora igihe ahawe amakuru mabi."

Hagati aho, Ingabo za Ukraine zikomeje kugerageza kwisubiza ibice byari byafashwe n'Uburusiya, bwatangaje kuwa kabiri ko bugiye kugabanya ibitero kuri Kyiv n'umujyi wa Chernihiv mu majyaruguru.

Ku rubuga rw'intambara, Amerika na Ukraine bivuga ko Uburusiya bukomeje kwerekeza ingabo zabwo kure ya Kyiv, mu muhate ushobora kuba ugamije gushyira ingufu iburasirazuba.