Diamond Na Zuchu baciye agahigo katarakorwa n'undi muhanzi ku mugabane wa Afurika

Diamond Na Zuchu baciye agahigo katarakorwa n'undi muhanzi ku mugabane wa Afurika

  • Diamond Platinumz yagaragaye asomana na Zuchu

  • Dimond na Zuchu bateranye imitoma mu ndirimbo

  • Indirimbo Diamond yafatanyije na Zuchu yanditse amateka akomeye ku mugabane wa Afurika

Mar 31,2022

Amashusho y’indirimbo Mtasubiri ya Diamond Platinmuz na Zuchu yanditse amateka ndetse anashyiraho agahigo katari kakorwa n’indi ndirimbo muri Afurika.

 

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Diamond Platinmuz yashyize hanze amashusho y’indirimbo Mtasubiri yakoranye na Zuchu, iyi ndirimbo igisohoka yahise itangira kurebwa mu buryo budasanzwe.

 

Iyi ndirimbo yari imaze ibyumweru bitatu iri hanze mu magambo (Lyrics) yasohorewe amashusho ihita yuzuza ibihumbi ijana by’abantu bamaze kuyireba kuri YouTube mu gihe cy’iminota 37 gusa.

 

Si byo gusa iyi ndirimbo mu gihe cy’isaha imwe yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 200. Iyi ndirimbo kandi igisohoka yahise irebwa n’abantu barenga ibihumbi bibiri mu gihe cy’amasagonda 60 gihwanye n’umunota umwe. Kuri ubu imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 2 nyuma y'umunsi umwe gusa ishyizwe kuri Youtube.

Ni indirimbo y'urukundo yenda gusa cyane n'icyo yakoreshemo uwari umukunzi we Zari yise Utanipenda. Muri iyi ndirimbo Zuchu na Diamond buri wese aba abaza undi ati: "Ese urankunda, Ese uranyifuza, Ese uranyizera?" Maze ubajijwe wese agasubiza ati: "Yego".

Bakomeza bagira bati: "Muzategereza ko dutandukana muruhe burinde bubakeraho". Hari aho Zuchu agira ati: "Bambwira ko ibyawe ari nk'umuriro w'amashara, ko  uzankinisha byarangira ukansiga[...]"

Kubera amagambo arimo asa neza n'akunze kuvugwa kuri Diamond ko akinisha abagore byarangira akabata, ndetse n'uko mu mashusho y'iyi ndirimbo Diamond yagaraye asomana na Zuchu, benshi bongeye kwemeza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo n'ubwo ntawe urerura ngo abyemere ku mugaragaro.

Iyi ndirimbo Mtasubiri yasohotse kuri EP ya Diamond Platinmuz aherutse gushyira hanze mu gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu.