Mohamed Salah yasezeye mu ikipe y'igihugu ya Misiri nyuma yo kubabazwa na Senegal ubugira kabiri

Mohamed Salah yasezeye mu ikipe y'igihugu ya Misiri nyuma yo kubabazwa na Senegal ubugira kabiri

  • Mohamed Salah yatanze ubutumwa asa n'usezera mu ikipe y'igihugu

  • Kapiteni wa Misiri, Mohamed Salah asa n'uwasezeye Les Pharaons

Apr 01,2022

Nyuma yo gutsindirwa na Senegal ahakomeye mu marushanwa abiri afite kinini asobanuye muri ruhago y’Isi harimo no gutakaza igikombe cya Afurika, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Misiri, Mohamed Salah yatanze ubutumwa busa n’ubusezera kuri bagenzi be bakinana muri Les Pharaons.

 

Ubutumwa bwa Mo Salah nyuma yo gutsindwa ubugira kabiri na Senegal, bwaciye igikuba mu gihugu kuko asa n’usezera muri iyi kipe yari abereye kapiteni.

 

Nyuma yo gutsindwa na Senegal kuri penaliti, Misiri ikabura itike y’igikombe cy’Isi 2022, Mo Salah yagaragaye mu marira menshi, ariko nyuma y’umukino ajya ku rubuga ahuriraho na bagenzi be bakinana yandika amagambo akomeye agira ati:

 

“Nshimishijwe no kuba narakinannye n’iki kiragano cy’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Mwarwanye nk’abagabo kandi muzakomeza gutsinda turi kumwe cyangwa tutari kumwe".

 

Nyuma y’ubu butumwa, abantu benshi batandukanye biganjemo abanya-Misiri batekereje ko Salah asezeye mu ikipe y’igihugu ariko abandi nabo bakavuga ko ari gukoreshwa n’umujinya wo kubura igikombe cya Afurika yari afite mu biganza ndetse n’itike y’igikombe cy’Isi nayo ikamucika ayireba kandi atsinzwe na mugenzi we bakinana muri Liverpool Sadio Mane.

 

Muri uyu mukino basezerewemo na Senegal kuri Penaliti, Mo Salah yahushije penaliti ya mbere ya Misiri.

 

Benshi mu basesenguzi ba ruhago bemeza ko ku myaka ya Salah, iki atari cyo gihe cyo gusezera mu ikipe y’igihugu kuko agifite byinshi byo gutanga, ndetse bakemeza ko ari gukoreshwa n’umujinya wo kubura intama n’ibyuma.

Mo Salah yatanze ubutumwa busa n'ubusezera mu ikipe y'igihugu ya Misiri

Mo Salah yegetswe n'agahinda ko gutsindwa na Senegal ubugira kabiri kandi aho rukomeye