Uko ibirori byo kwitegura umwana wa Mimi na Meddy byagenze - AMAFOTO

Uko ibirori byo kwitegura umwana wa Mimi na Meddy byagenze - AMAFOTO

  • Ibirori byo kwitegura umwana wa Meddy na Mimi

  • Meddy na Mimi bamaze kwibaruka umwana w'umukobwa

Apr 01,2022

Abakunzi b’umuziki nyarwanda n'umuryango wa Meddy bakomeje gusangizwa ibihe binyuranye byaranze ibihe byo kuvuka k’umwana we.

 

Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yashyize hanze ubutumwa bw’ifoto bugaragaza umugore we akuriwe.

 

Nyuma y’amasaha macye yatangiye gushimwa n’abantu banyuranye barimo inshuti ze za hafi n’abavandimwe, mu butumwa bugaragaza ko we n’umugore we Mimi bamaze kwibaruka.

 

Kuva icyo gihe kandi yatangiye kugenda umunsi ku wundi asangiza abamukurikira, ibihe binyuranye byaranze gutwita k’umugore we.

 

Mimi nawe yafashe umwanya amushima uko yamubaye hafi akamukundwakaza, byatumye urugendo rw’amezi icyenda atwite rworoha.

 

Kuri ubu babinyujije n’ubundi kuri Instagram y’abafana kandi inanyuzwa amakuru ya buri munsi ya Meddy n’umuryango we, basangije ababakurikira ibihe byaranze ibirori byo kwitegura umwana wabo, bizwi nka ‘Baby Shower’.

 

Ni ibirori bigaragara ko byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ba Mimi, ubona ko byari biteguritse.

 

Meddy na Mimi bakaba bibarutse nyuma y’amezi agera ku 10 bakoze ubukwe, bwitabiriwe n’ibyamamare binyuranye bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021.

 

Mimi yari yuje akanyamuneza

Inshuti n'abavandimwe bari baje gushyigikira Mimi

Ni bacye babasha gutegura ibirori nk’ibi

Mimi aherutse kuvuga ko yatwise umwana we amezi icyenda ariko iteka azamuhora ku mutima

Mimi na Meddy bahujwe n’ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'

Bari mu byamamare bikurikirwa cyane mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bo hanze y’u Rwanda