Ukraine: Perezida Zelensky yemerewe ibifaro bya mbere nyuma y'igihe kinini atakambira amahanga

Ukraine: Perezida Zelensky yemerewe ibifaro bya mbere nyuma y'igihe kinini atakambira amahanga

  • Intambara yo muri Ukraine

  • Australia yemereye Zelensky ibifaro kabuhariwe mu kwihisha mu byatsi

  • Bushmaster zigiye koherezwa muri Ukraine gufasha Zelensky n'ingabo ze kwivuna Putin

Apr 01,2022

Minisitiri w’intebe wa Australia, Scott Morrison yatangaje ko igihugu cye kizohereza ibifaru byihisha mu byatsi (Bushmaster) n'ibirwanisho muri Ukraine, nyuma y’uko Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine abisabye abanya-Australia.

 

Mu mashusho yatambukije kuwa kane w'iki cyumweru, Perezida Zelensky yiyambaje abadepite bo muri Australia abasaba ubufasha kuko igihugu cye gisumbirijwe n'ingabo z' u Burusiya, mu mirwano imaze iminsi 37.

 

Zelensky ubwe yasabye ibi bifaru bikorerwa muri Australia, kugira ngo bize korohereza ingabo ze mu kurwana zifite intwaro zihagije.

 

Morrison yabwiye abanyamakuru ko bazatanga ibi bifaru bizatwarwa mu ndege 'zitwara' za Boeing C-17 Globemaster, ariko ntiyasobanuye umubare w'ibyo bifaru bizoherezwa cyangwa igihe bizatangirwa.

 

Yagize ati "Ntabwo twohereza amasengesho yacu gusa, twohereza imbunda zacu, twohereza amasasu yacu, twohereza imfashanyo zacu, twohereza ibyo byose kandi tugiye kohereza imodoka zacu zitwaje ibirwanisho, Bushmasters.''

 

Ibyumweru bimaze kuba bitanu ingabo z'u Burusiya zinjiye muri Ukraine, aho imijyi itandukanye y'iki gihugu yumvikanamo ibisasu by'ubwoko bwinshi umunsi ku wundi. Abasaga Miliyoni 4 bamaze guhunga igihugu, mu gihe ababarirwa mu bihumbi bahasize ubuzima.