Reba intwaro 5 zihariye kandi ziteye ubwoba muri iki kinyejana zitunzwe n'igisirikare cy'u Rwanda

Reba intwaro 5 zihariye kandi ziteye ubwoba muri iki kinyejana zitunzwe n'igisirikare cy'u Rwanda

  • Intwaro zihambaye ku isi zitunzwe n'igisirikare cy'u Rwanda

  • Intwaro zicira umuriro u Rwanda rutunze

Apr 01,2022

U Rwanda ruvugwaho gushishoza cyane mu gihe rushora amafaranga mu bwirinzi rukagura ibikoresho gusa by’ihariye kandi bifite ingufu ugereranyije n’ibihugu byo mu karere ndetse no muri Afurika y’uburengerazuba, aho tugiye kurebera hamwe intwaro eshanu za mbere zihambaye zitunzwe n’igisirikare cy’u Rwanda.

5. T54, T55 Battle Tanks

Ibifaru byo mu bwoko bwa T-54 na T55 ni bimwe mu bifaru bikoreshwa cyane kandi byizerwa ku rugamba ku Isi. Ubu bwoko bubaho imbunda ya machine gun yo mu bwoko bwa 37.62 millimeters ndetse n’imbunda ihanura indege yo mu bwoko bwa 12,7 millimeters.

U Rwanda ruvugwaho kuba rutunze ibi bifaru biri hagati ya 20 na 50 byahinduwe bigashyirwa ku rwego rwo kubasha kugendana n’imihindagurikire y’urugamba nk’uko tubikesha umuyoboro wa youtube wa Military Power.

 

4. CS, SH1 Self-Propelled Howitzer

CS, SH1 Self-Propelled Howitzer banita Pcl9 ni imwe mu ntwaro zikomeye zo mu bwoko bwa hoeitzers zikoreshwa n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) zifite ubushobozi bwo kurasa ku gipimo kiri mu ntera y’ibirometero 27, ikaba ikoreshwa n’ibihugu bibiri gusa ku Isi, U Bushinwa n’u Rwanda. Ishobora gutwarwa ku ikamyo.

 

3. Red Arrow Anti –Tank

Iyi ni imbunda irasa za missiles zishwanyaguza ibifaru yakorewe mu Bushinwa ifite ubushobozi bwo gusenya bungana nk’ubw’iy’Abanyamerika, FGM 148 cyangwa iy’Abanya-Israel, Spike LR2.

Ni bumwe mu buryo bugezweho bw’intwaro ngendanwa irasa missiles zishwanyuza ibifaru mu Isi muri iki gihe kandi Ibifaru bicye ngo nibyo bishobora kurokoka igisasu cya Red Arrow.

Ibisasu irekura bishobora kwiyobora ku bipimo byose byoherejweho kandi igisasu cyayo gishobora gupfumura umutamenwa kugeza muri centimetero 100 cyangwa metero.

 

2. Mil 24 Attack Helicopters

Izi kajugujugu z’intambara zakorewe mu Burusiya ni zimwe mu zihambaye cyane ku Isi kandi zica. Igisirikare cy’u Rwanda kivugwaho kuba gitunze kajugujugu zo muri ubu bwoko hagati y’eshanu n’icumi. Mu ntwaro zifite harimo machine gun ya 12,7 millimeters na rokete za 57 millimeters.

Ishobora kwikorera ibiro magatanu bya bombe ahantu habiri cyangwa ibiro 250 bya bombe ahantu hane. Mil 24 ngo ishobora kunyura byoroshye mu mirongo y’umwanzi.

 

1. TL 50 Air Defence System

Ku mwanya wa mbere haza uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere buzwi nka TL 50 Air Defence. U Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere mu gutumiza kandi nirwo kugeza ubu rukoresha iyi ntwaro yakorewe mu Bushinwa izwi na none nka Sky Dragon 50 Air Defence Missiles.

Mu 2014 akaba ari bwo u Rwanda rwabaye umukiriya wa mbere wa TL 50 Air Defence zikorerwa mu Bushinwa. Kimwe na Red-Arrow, ngo izi ntwaro zicira umuriro kandi ntizikangwa igipimo icyo ari cyo cyose zoherejweho.

TL 50 ikaba ishobora kurasa igipimo kiri mu birometero hagati ya 20 na 30 uvuye ku butaka, ariko igisasu cyayo kikaba gishobora kugera no mu birometero 50.

U Rwanda ruvugwaho kuba rufite byibuze TL 50 zigera muri enye.

SRC: Bwiza