Mu mafoto irebere uburanga bwa DJ Alisha urikoroza muri Uganda

Mu mafoto irebere uburanga bwa DJ Alisha urikoroza muri Uganda

  • DJ Alisha uvanga imiziki mu gihugu cya Uganda

  • DJ Alisha yivugira ko ari mwiza by'agahebuzo

Apr 01,2022

DJ Alisha ni umunyarwandakazi uri buvange umuziki iri joro muri ‘Ijuru Silent Disco’ akaba umwe mu bagezweho mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, by’umwihariko agakundirwa ikimero cye n’ubuhanga mu kuvanga imiziki.

 

 

Uyu mu Dj wageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, yakiriwe ndetse anahabwa indabo n’abakobwa babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal, ndetse n’aba Dj bagenzi be baraza guhurira ku rubyiniro basusurutsa abaritabira ‘Ijuru Silent Disco’. Siwe gusa kandi kuko hari hari n’umujyanama Muyoboke Alex, umuyobozi wa Ishusho ltd akaba ari n’umujyanama w’abahanzi.



Uburanga n’ikimero bya Dj Alisha ni bimwe mu bituma abantu batandukanye bitabira igitaramo n’ibirori yacuranzemo, cyane cyane uburyo anakaragamo umubyimba iyo ari gucurangira abantu batandukanye mu birori n’ibitaramo byabo.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’itangazamakuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yabajijwe niba uburanga n’ikimero cye abanya-Uganda bamukundira niba nawe abibona ko yaba ari mwiza, maze asubiza agira ati’ “Ndi mwiza cyane nanjye ndabizi.’’

DJ Alisha ni umwe mu bacuranze mu gitaramo “Blankets & Wine”, giherutse kubera i Kampala muri Uganda cyari cyatumiwemo Bruce Melodie.



Uyu mukobwa azwi cyane mu gucuranga mu tubyiniro dukomeye tw’i Kampala, ndetse ni umwe mu bakunze gucuranga mu biganiro bitandukanye yaba kuri radio na televiziyo muri icyo gihugu.







Tags: