Niba utarabwira umukunzi wawe rimwe muri aya magambo y'urukundo menya ko ntacyo urakora

Niba utarabwira umukunzi wawe rimwe muri aya magambo y'urukundo menya ko ntacyo urakora

  • Amagambo y'urukundo ubwira umukunzi agahita akwegurira umutima we

  • Uko waryoshya urukundo utera imitoma umukunzi wawe

Apr 02,2022

Menya amagambo aryohereye wakoresha mu gihe ushaka kwigarurira umukunzi wawe, umubano wanyu ukarushaho gukomera.

 

Ujya uvuga ijambo ndagukunda cyane? Ubusanzwe ijambo ndagukunda ni ijambo buri wese abwirwa akumva arahindutse muri we bitewe n’ubimubwiye n’ukuntu abantu rihabwa agaciro cyane, kuko ridakunze kuvugwa n’ubonetse wese. Icyakora hari andi magambo ushobora kubwira umukunzi wawe akamuryohera kurusha kuvuga Ndagukunda nk’uko urubuga Wikihow rubitangaza:

 

1. Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe: Bishimisha cyane umukunzi wawe kumva umubwiye ko igihe cyose uzamuba hafi aho azaba ari hose, kuko bituma atuza umutima akumva ko byanze bikunze uzamuba hafi aho yajya hose ndetse no mubyo yanyuramo byose uzaba uhari. Ibi binatuma arushaho kugukunda.

 

2. Uri uw’agaciro kuri njye: Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza, wenda rimwe na rimwe hakaza n’amafaranga menshi. Binyura cyane umukunzi wawe kumva ko afite agaciro karuta ibyo byose imbere yawe ndetse bikanamwumvisha akamaro kanini afite mu buzima bwawe, bityo bikamutera imbaraga zo gukomeza umubano wanyu ukagera kure kuko umuha agaciro gakomeye.

 

3. Umfatiye runini: Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi. Umuntu abana n’abantu benshi mu buzima, afashwa n’abantu benshi kandi bakomeye. Gusa n’ubwo uba ufite abagufatiye runini, bose siko bafite umumaro ungana mu buzima bwawe. Umukunzi wawe iyo amenye ko aza ku mwanya wa mbere mubagufitiye runini biramunezeza, kuko abona ko ibyo agukorera ubiha agaciro.

4. Nkwibonamo: Kwibona mu muntu bivuze ko iyo umureba nawe uhita wibona kandi n'Imana kubayemera, yavuze ko umuntu wese agomba kwibona muri mugenzi we n’ubwo bitaba byoroshye kubona uwo wibonamo, gusa iyo ubashije kubona umukunzi wibonamo ukanabimubwira byongera urukundo hagati yanyu.

 

5. Tuzasazana: Ni ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye, kandi riryohera abakundana kuribwirana ndetse kenshi. Si benshi bakundana ngo bagere ku iherezo ry’ubuzima bwabo bakiri kumwe. Ingo nyinshi muri iki gihe ziri gutandukana zitamaze kabiri, iri jambo rero kuribwira uwo ukunda ni ikimenyetso ko n’ubwo hari byinshi bitameze neza mu rukundo rwabo bikaba byabaca intege, iri jambo rimurema agatima akumva arahumurijwe.