Dore impamvu udakwiriye kuryamana n'umukunzi wawe mushya

Dore impamvu udakwiriye kuryamana n'umukunzi wawe mushya

  • Ibyo wakora ukegukana umutima w'umukobwa ukunda

  • Ibintu wakora bikakugaragaza nk'udasanzwe imbere y'umukobwa mukundana

  • Nakora iki nakorera umukobwa dukundana akarushaho kunkunda?

  • Impamvu udakwiye gutera akabariro n'umukunzi wawe mushya

Apr 02,2022

Ikintu cya mbere kiza mu mutwe w’umusore uri kumwe n’umukobwa yamaze kwigarurira umutima we, ni ugutera akabariro na we. Nyamara ibi si ko byagakwiye kugenda ku bagitangira gukundana.

 

Niba ushaka ko urukundo rwawe ruzaramba dore impamvu 6 zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n’uwo mugitangira gukundana:

 

- Umusore ntakwiye kwigaragaza nk’ugenzwa n’imibonano gusa.

- Umukobwa wese ukundanye n’umuhungu aba yifuza ko ataba agenzwa no gutera akabariro ngo nabisoza yigendere.

- Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda birenze cyane kuba batera akabariro.

-Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n’uwo muntu mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo. Ibi bishobora gutuma umukobwa amukunda cyane kuko yumva atamuha agaciro kubera icyo kintu yamukoreye.

 

Kwihangana bikomeza urukundo ntirucogore

 

Hari ukwihangana umuntu agira iyo gutera akabariro yifuzaga kutabayeho nkuko urubuga Elcrema rubivuga. Umuntu wese aba agomba kwiga gukunda mu buryo bumeze nk’aho umukunzi we aba ahantu kure kandi ntibimubuze kumukunda.

 

Ukwihangana ugira igihe ibyo gutera akabariro n’inshuti yawe bitabayeho, kongera agaciro cyane ku mubano wanyu kandi kuba gukenewe kugira ngo urukundo rusagambe.

 

Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye:

 

Bitewe n’uko buri mukobwa wese akunda umusore wihariye, ni byiza ko nk’umusore na we agomba kugaragaza ko yihariye, ko atandukanye n’abandi. Iyo yihariye adakora nk’ibyo abandi bihutira gukora aba ari umuntu udasanzwe n’urukundo rwe n’uwo bari kumwe ruba rwihariye.

 

Nta gitutu umusore akwiye gushyira ku mukobwa bakundana. Wabyemera cyangwa wabyanga, burya gukora imibonano bigira igitutu bishyira ku wo mugiye kuyikorana.

 

Bitera kuba yakwitakariza icyizere bitewe n’uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye, iyo rero wirinda kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere y’umukunzi we.

 

Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu muwukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi. Kwihagararaho k’umusore ku bijyanye n’imibonano bituma umukobwa na we amushaka.

 

Iki kirakomeye kuko usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ryabo ku mibonano riba hafi.

 

Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko ndetse ukihagararaho ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyane. Iki kintu gituma abantu barambana ndetse bakarushaho kwizerana.