Shaddyboo yateye umutoma udasanzwe umukunzi we Jeannot bari mu munyenga w'urukundo - amafoto

Shaddyboo yateye umutoma udasanzwe umukunzi we Jeannot bari mu munyenga w'urukundo - amafoto

  • Shaddyboo akomeje kugaragaza ko aryohewe n'ubuzima

  • Imyaka yari ibaye itandatu Shaddyboo aterekana umukunzi

  • Manzi Jeannot na Shaddyboo bari mu munyenga w'urukundo

Apr 02,2022

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yongeye gufata umwanya atakagiza Manzi Jeannot bari mu munyenga w’urukundo, ahamya ko yisanze afite uw’agaciro mu buzima bwe mubyo atari yiteze mu buzima bwe.

 

Haciyeho iminsi mike Shaddyboo ashyize ku mugaragaro iby’urukundo rwe, kuva icyo gihe akomeza kugenda yerekana ko anezerewe mu mashusho n’amafoto asangiza abamukurikira kuri Instagram.

 

Kuri ubu yafashe umwanya avuga ku mvano y’urukundo rwe n’uyu musore wibera muri Kenya ari nako agenda amutakagiza.

 

Shaddyboo yagize ati: ”Sinari ndimo nshakisha ikintu na kimwe ubwo twahuraga, sinari ndimo nteganya kujya mu rukundo n’umuntu n’umwe byihuse gutya..”

 

Akomeza ashimangira ko byikoze ati: ”Ariko mu gihe twahuraga byahise biba, ibintu birikora. Narakubonye ndibona, buhoro buhoro ngenda nifuza kumara igihe nawe.”

 

Yongeraho ati: ”Byari byoroshye, kandi ndatekereza ari wo mubano mwiza kandi urambye dutangiye, haba ubwo nta kintu urimo ushaka maze ukisanga hari icyo ufite cy’ingenzi.”

 

Kugeza uyu munsi, Shaddyboo ni we munyarwanda ukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga basaga miliyoni 1.

 

Amashusho Shaddyboo yasangije abamukurikira kuri Instagram agaragaza uko aryohewe n’ubuzima n’umukunzi we.

 

Shaddyboo ni we munyarwanda ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga