Wa mukobwa ushinja Ndimbati kumusindisha no kumusambanya atarageza ku myaka yiyemeje kumufunguza

Wa mukobwa ushinja Ndimbati kumusindisha no kumusambanya atarageza ku myaka yiyemeje kumufunguza

  • Kabahizi Fridaus yavuze ko atari azi ko Ndimbati azafungwa

  • Kabahizi Fridaus yiyemeje gusabira Ndimbati agafungurwa

  • Yagaragaje Kwicuza Gukomeye Anashyira Hanze Amakuru Mashya

  • Kabahizi yavuze ko azasabira Ndimbati imbabazi agafungurwa

Apr 02,2022

Umugore uvuga ko yabyaranye na Ndimbati abanje kumusambanya ataruzuza imyaka y’ubukure, avuga ko ubwo yatangaga ikiganiro mu bitangazamakuru ndetse no kumurega mu nzego, atari azi ko bizatuma uyu mukinnyi wa film afungwa ndetse ko yiteguye kumusabira imbabazi kugira ngo arekurwe.

 

Kabahizi Fridaus yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko Ndimbati yamusambanyije abanje kumusindisha ndetse bakaza kubyarana impanga z’abana babiri none akaba yarabatereranye

 

Nyuma y’iminsi micye atanze iki kiganiro, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi Ndimbati ubu wanamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko akaba yarakijuririye.

 

Kabahizi Fridaus ndetse n’Umunyamakuru wamukoresheje kiriya kiganiro, bagiye bagarukwaho na bamwe batunga agatoki ko ari bo batumye Ndimbati atabwa muri yombi.

 

Uyu mugore wahise anatanga ikirego, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa 3D TV Rwanda dukesha aya makuru, yavuze ko atari azi ko Ndimbati azafungwa.

 

Ati “Nari nzi ko wenda kuba yaranze kugira icyo yibwira nk’umugabo ko wenda Leta yo izakimubwire, ntabwo nari nzi ko bahita bamufata ngo bamufunge.”

 

Kabahizi yakomeje agira ati “Ahubwo baramufunze ndatitira, ndavuga nti ‘Karabaye noneho’.”

 

Kabahizi avuga ko yiteguye gusabira imbabazi Ndimbati kuko nta nyungu afite mu kuba afunze. Ati “Nzamusabira imbabazi mvuge nti ‘Ndimbati naze hanze.”

 

Akomeza agira ati “Njya mu itangazamakuru ntabwo nashakaga ko afungwa nashakaga ko amfasha akampa indezo y’abana.”

 

Ubwo Ndimbati yaburanaga ku ifunga ry’agateganyo, yabwiye Umucamanza ko ibyabaye ari akagambane kuko Umunyamakuru wavugishije uyu mugore yari yamwizeje kuzamufasha kubona amafaranga menshi.

 

Ndimbati kandi yabwiye Urukiko ko uwo munyamakuru mbere yo gushyira hanze kiriya kiganiro, yabanje kumuhamagara akamusaba kumuha miliyoni 2 Frw bitaba ibyo akamushyira hanze.

 

Ku wa 28 Werurwe 2022 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndimbati afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.