Gasabo: Yubakiwe nk'utishoboye ibikorwa bihagarikiwe na Mudugudu asenyerwa n'ikiswe Inzego zo hejuru. Gitifu we ngo bibeshye amazina

Gasabo: Yubakiwe nk'utishoboye ibikorwa bihagarikiwe na Mudugudu asenyerwa n'ikiswe Inzego zo hejuru. Gitifu we ngo bibeshye amazina

  • Mukandayisenga Rosine yasenyewe inzu yubatse ahagarikiwe na Mudugudu

  • Mudugudu yamubwiraga ko bamwubakira nk'utishoboye

  • Gitifu avuga ko impamvu Mukandayisenga Rosine yasenyewe ari uko bibeshye ku mazina ye

  • Ngo Mukandayisenga Rosine yubakiwe atari we wagombaga kubakirwa

Apr 02,2022

Mukandayisenga Rosine uvuga ko atuye ku Gisozi ariko akaba afite ubutaka aho bita ku Irebero mu Kagari ka Gatunga Umurenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo ,avuga ko yabwiye Umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko yashyizwe mu Cyiciro cya Mbere cy’ubudehe ariko ko yifuza kukivamo ariko ikibazo afite ari uko adafite aho kuba maze uyu muyobozi amubwira ko hari uburyo buhari bwo kumufasha.

 

Ngo nyuma ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 yaje guhamagarwa n’umuntu amubwira ko yatumwe na Mudugudu bityo hari gahunda yo gufasha umuturage utishoboye kandi akaba afite icyo kibazo ndetse ko Ubuyobozi bw’Umurenge buzaza kureba uwo muturage wubakirwa ndetse amugira inama ko ku wa Gatandatu yashaka abasiza ikibanza ndetse aranabamushakira bamuca ibihumbi 20 Frw.

 

Uyu muturage wavugaga ko yatumwe na Mudugudu yaje kubwira Mukandayisenga ko abasiza ikibanza babigeze kure ndetse nawe aza kureba asanga niko bimeze , ngo uyu muturage yamubwiye ko bajyana kwa Mudugudu bakavugana , ngo bagezeyo amwaka Mitiweli ye asanga koko ari mu Cyiciro cya Mbere amubwira ko byoroshye.

 

Mukandayisenga avuga ko ko asanzwe akora akazi ko mu rugo ,Mudugudu yamubwiye ko yashaka amafaranga akagura ibikoresho bityo abayobozi bakuru bakazasanga ibikorwa bigeze kure .Ngo Mudugudu yahise amubaza niba ntacyo yamumarira we na Komite undi amubwiye ko ntakintu afite amusubiza ko ari uko batanze raporo ariko ko iyo bitaba ibyo baba bamusimbuje undi.

 

Mukandayisenga yabwiye Mudugudu ko batamurenza ayo mahirwe ahubwo ko bamufasha maze iki Cyiciro akagiharira abandi ndetse ko bakwihangana bakamufasha kuko binamutunguye maze undi amubwira ko yagenda akigeragereza amahirwe ati’’Ubwo naraje ntangira gushakisha ibikoresho, abafundi bo bari bamwiye ngo barabishaka , ubwo baraza barakora usibye umugabo umwe twari tuziranye ndababwira nti uyu mugabo ni umufundi mumuhe akazi. Abafundi bahakoze ndumva ari abafundi Umunani n’abayede Icyenda’’

 

Mudugudu yamutegetse kujya kubwira abafundi kugira vuba kuko abayobozi bari bagiye kuza kureba umuturage urimo kubakwirwa ngo mu kanya abona itsinda ry’abantu ririmo Mudugudu na Sedo ndetse n’abakorerabushake maze inzu ye ngo bayihera hasi barayubaka bafatanyije.

 

Bagezemo hagati ngo Mudugudu yaje guhamagara Mukandayisenga amushyira ku ruhande amubwira ko yashaka uko yahemba abantu bose bubatse iyo nzu undi amusubiza ko yari azi ko ari ubufasha ariko bizakurangira abahemye.

 

Ngo nyuma bamaze gusoza buri wese yagiye, Mukandayisenga yaje guhamagarwa na numero atazi imubaza uburyo yubakwiye nk’utishoboye ndetse ngo yanaje kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba bumumenyesha ko ku wa Mbere Akarere kazahagera.

 

Ngo nyuma yaje guhamagara Mudugudu amubwira ibya wa muntu wamuhamagaye undi amusubiza ko yarekana n’abantu nkabo.

 

Nyuma ngo ku wa Mbere yaje guhamagarwa n’umuturanyi ambuwira ko baje kumusenyera undi yitabaje Mudugudu amusubiza ko nta kundi ngo nyuma yaje kwitabaza wa muntu wamuhuje na Mudugudu nawe amubwira ko atazi ibyo aribyo.

 

Mukandayisenga avuga ko yahise yibaza uburyo azishyura amafaranga yari yagujije ngo nyuma Mudugudugu yaje kumubwira ko abamusenyera ari inzego zo hejuru ku Karere undi amubaza uburyo yasenyewe kandi yarabwiwe ko zo nzego zibizi undi amusaba gutuza kuko ari ibintu bisanzwe bibaho.

 

Ngo yaje kugera aho yari yubatse yasanze koko inzu yasenywe amabati n’inzugi babitwaye , ngo yabajije Mudugudu undi amusubiza ko yazaza kureba ibikoresho bye ndetse agatanga n’amande undi amusubiza ko atumva uburyo yatanga ayo mande kandi byarakozwe ubuyobozi buhari dore ko inzu ye yari yasakawe n’amabati 18.

 

Ngo nyuma yo kugirwa inama n’abantu , yaje guhamagara Mudugudu amubaza aho ari ngo ajye gufata ibikoresho bye undi amusubiza ko bari mu nama biza kurangira undi asubiye mu kazi.

 

Ngo mu Mpera z’Icyumweru gishize ku muganda rusange yasubiyeyo yegera Mudugudu undi amusubiza ko ari uko yanze gutanga ruswa ko ari ibintu bibaho cyane.

 

Mudugudu yahise ahamagara Gitifu w’Akagari amubaza icyo bakora ku murutage basenyeye undi amusubiza ko yazazana amande y’ibihumbi 20 Frw agafata ibikoresho bye undi amusubiza ko ntayo azabaha dore ko ngo urugi rwo rwagurishijwe.

 

Mukandayisenga a vuga ko amajwi afite ya Mudugudu aganira na Gitifu wa Kagari aho umwe yabwiraga ko undi ko bashaka uko bamufasha ku Murenge no ku Karere ntibamenye ibyabaye kuko ngo byaba ibindi.

 

Mukandayisenga yabwiye Ukwezi TV dukesha iyi nkuru ko icyo yifuza ari uko ibyo yatanze byose kuri iyi nzu yabisubizwa bityo n’ikibanza cye kikahaguma.

 

Umuturage uvuga ko yubatse kuri iyi nzu nk’umuyede yashimangiye ko koko iyi nzu yubatswe bihagarikiwe na Mudugudu n’unshinzwe Umutekano gusa ngo icyaje kumutungura ni uburyo ubuyobozi bw’Akagari aribwo bwaje kuyisenya ndetse na mutekano ahari mu gihe babwirwaga ko bizwi n’Akarere.

 

Urugi rwe rwahembwe abamusenyeye inzu

 

Uyu muturage avuga ko ubwo yari mu kabari hari umuntu wamubwiye ko uyu mukobwa nubwo yatanga ruswa iyi nzu ye itazahagarara. Undi wavomaga amazi iyi nzu yubakwa nawe yatangaje ko yaje kubona umugabo bita Nyabingi akuraho amabati afite n’umujinya agerageje kumubaza amwita imbwa.

 

Uyu nawe akomeza yibaza uburyo iyi nzu yasenywe kandi byaravugwaga ko ari inzu y’umuganda.Undi nawe wari Umuyede nawe yemeza ko bubaka iyi nzu abayobozi b’Umudugudu bababwiye ko bagomba kugira vuba kuko ari umukecuru barimo kuyubakira kandi agonba kuyiraramo ndetse ko bafataga amafoto y’ibiri gukorwa.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatunga , Muhire Jean Luc avuga ko uwagombaga kubakirwa ari uwitwa Uwizera Monique bityo ko babisenye kuko Mukandayisenga Rosine atari we wari wagenewe kubakirwa.

 

Akomeza avuga ko niba harabayemo n’iyo ruswa hari inzego zishinzwe kubikurikirana bityo uwakoze icyaha akakiryozwa.

SRC: Ukwezi TV