Umupfumu Rutangarwamaboko avuga Mr Rwanda ari ubukunguzi gusa anahishura ibyo indagu ze zimubwira

Umupfumu Rutangarwamaboko avuga Mr Rwanda ari ubukunguzi gusa anahishura ibyo indagu ze zimubwira

  • Rutangarwamaboko yaraguriye abategura n'abitabiriye Mr Rwanda

  • Rutangarwamaboko yanenze mucyayenge irushanwa rya Miss Rwanda

  • Indagu za Rutangarwamaboko zivuga ko Mister Rwanda ari ubukunguzi

Apr 02,2022

Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga umupfumu umaze kumenyekana cyane yatangaje icyo indagu ze zimwereka kuri Mr Rwanda, avuga ko we abifata nk’ubukunguzi no kutigisha abana umurimo bakarusha kuba abanebwe.

 

Ibi Rutangarwamaboko yabitangaje yifashishije imbugangoranyambaga akoresha.

 

Yanditse ati “U Rwanda si urwo kugwiza inkorabusa, Musigeho! Gufatirana utwana tw’udusore dushonje aho kutwigisha umurimo wadukiza inzara ukadushora mu kwimaringa ngo ejo tuzasarura ubukungu, witwaje u Rwanda, njye imandwa nkuru y’u Rwanda kandi umupfumu mukuru mu bicumbi ndareba mu ndagu ngasanga ari ubukunguzi gusa.”

 

 

Yavuze ko nta kizima yiteze muri iri rushanwa cyane ko kuri we nta n’icyiza yigeze abona muri Miss Rwanda yaribanjirije. Uyu mugabo yavuze ko u Rwanda rukomeje kugorwa kubera gutesha agaciro abasore n’inkumi kandi aribo Rwanda rw’ejo.

 

Ati “Ariko Rwanda wagorwa wagorwa ye. Mu gihe twari tutaranereza intsinzi y’amahano yateye mu byitwa Miss Rwanda byatesheje agaciro Nyampinga w’u Rwanda kandi biyiyitirira bikandagaza nyirizina umukobwa i Rwanda, aba bahungu nabo babaye banyamwongerabibi bati ahubwo ntakari kabaye reka natwe ’tuhatwike hashye hakongoke’ nk’uko bakunze kubivuga muri za mvugo zabo badahanwa ngo bumve.”

 

Yakomeje avuga ko mu gihe nta bagangahuzi baraboneka ngo bakureho ibyazanywe na Miss Rwanda haje Mister Rwanda.

 

Arangije ati “Bundi buhe i Rwanda umusore yisakumana ubusa akitora akikamata akimaringa imbere y’abantu yikatakata by’amafiyeri atampaye agaciro ngo ubwo ararata ko azaba intwari y’u Rwanda kandi akagira ibitekerezo bizima bizaruzamura ndetse akimana umuco warwo?”

 

Ibi byaje bisanga ibindi biri kuvuugwa n’abantu benshi batandukanye bavuga ko iri rushanwa ntacyo rimaze ntanicyo risobanuye bitewe n’ibyo bashingiraho bavuga ko atari ibyingenzi k’umusore.

 

Umuhanzi Danny Vumbi aheruka kuvuga ko umusore ubwiza bwe budakwiriye kureberwa mu gihagararo.

 

Yavuze aba basore bahatanira ikamba ry’ubwiza bakabaye bahugiye mu gushaka ifaranga kuko yaje gusanga ubwiza bw’umusore buba mu mufuka.

 

Ati "akanama nkemurampaka kari gakwiriye kujya kabanza kubabaza umubare w’amafaranga ahwanye n’imitungo yabo."