Ange Kagame yakozwe ku mutima n'igishushanyo cyakorewe perezida Kagame ateruye umwuzukuru we - AMAFOTO

Ange Kagame yakozwe ku mutima n'igishushanyo cyakorewe perezida Kagame ateruye umwuzukuru we - AMAFOTO

  • Ange Kagame yatangajwe cyane n'igishunyo kigaragaza Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we

  • Ange Kagame yasezeranyije uwakoze igishushanyo kiriho Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we ko bazahura

Apr 02,2022

Ange Kagame umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, akoresheje konti ye ya Twitter yagaragaje ko yishimiye cyane igishushanyo kigaragaza umubyeyi we n’umwana we cyagaragajwe muri 'Graduation' ya mbere y'abanyeshuri ba Art Rwanda-Ubuhanzi.

 

Ange Kagame yasangije abantu iyi foto (Retweet) ayikuye kuri Konti ya Twitter y'uwita Shema wari wasabye abantu gukomeza kuyihererekanya kugeza igeze ku bo igenewe. Ange Kagame yagaragaje ko yanyuzwe ndetse yishimiye cyane iki gishushanyo anasezeranya uwagishushanyije ko bazavugana. 

 

Yagize ati: "This is amazing. Will be in Touch". Tunegekereje mu KinyaRwanda, yagize ati: "Ibi biratangaje pe. Tuzavugana".

Ubwo Perezida Kagame yagaragaraga ateruye uyu mwuzukuru we, yatangaje ko ashimishijwe cyane no kwitwa Sogokuru ndetse yongera ko umwuzukuru we ari umukobwa kandi uri gukura vuba.

Iki gishushanyo cyagaragajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, aho abanyeshuri basoje amasomo bashyikirizwaga impamyabushobozi bagaragaza ubushobozi ku byo bize banagirwa inama n'abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye ibi birori

Ubwo umukuru w'igihugu yagaragazaga amarangamutima ku mwuzukuru we

Ange Kagame yanyuzwe cyane n'igishushanyo cy'umwana we ateruwe na Sekuru