Meddy na Mimi bahishuye amazina y'umwana wabo w'umukobwa baherutse kwibaruka - AMAFOTO

Meddy na Mimi bahishuye amazina y'umwana wabo w'umukobwa baherutse kwibaruka - AMAFOTO

  • Amazina y'umwana wa Meddy na Mimi

  • Umwana wa Meddy na Mimi yafungurijwe konti ya Instagram

Apr 02,2022

Umuryango wa Ngabo Medard Jobert watangaje amazina y’umwana wibarutse akubiyemo amazina y'ababyeyi bombi, bahita banafungura imbuga nkoranyambaga ze.

 

Kuwa 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata. 

 

Meddy abinyujije kuri Instagram ye kuwa 23 Werurwe 2022 yashyize hanze ifoto bwa mbere igaragaza umugore we akuriwe.

 

Nyuma binyuze ku rukuta rw’inkoramutima yahishuye ko bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa maze inshuti, abanyamuryango n’abakunzi b’uyu muryango babarata amashimwe.

 

Ariko kuva icyo gihe nta foto n'imwe igaragaza uyu mwana n’amazina ye byari byagashyirwa hanze nubwo ababyeyi bombi bakomeje kugenda bagaragaza ko banezerewe binyuze mu mafoto n’amashusho basangizaga ababakurikira.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Mata 2022 nibwo Meddy yashyize hanze andi mashusho n’amafoto agaragaza intoki z’umwana n’ibihe binyuranye byaranze ubuzima bwe na Mimi mu gihe cyo gutwita.

 

Mu mafoto yashyize hanze harimo imwe iriho ubutumwa bugira buti: ”Myla Ngabo ndi umukobwa wa data nkaba isi ya Mama.”

 

Bashyizeho kandi ubundi butandukanye bushimangira ko uyu mukobwa wabo bahisemo kumwita :”Myla Ngabo.”

 

Myla rikaba ari izina ry’umukobwa rivuga ‘Ngabo’ n’ubundi bihura n’izina rya Kinyarwanda rya se ndetse rikaba risobanuye ‘Ishimwe’.

 

Mu mpine z'izina rya Myla wamuhamagara Mimi bisanzwe n’ubundi ari rimwe mu mazina ya nyina umubyara witwa Ngabo Mimi Mehfira.

Na none Myla ushobora kumugamagara Mya, Miley cyangwa Lala.

 

Myla Ngabo yahise afungurirwa urukuta rwa Instagram, mu masaha macye ashize amaze kugira abamukurikira barenga 1000

 

Ubutumwa bwo kwishimira umwana mu muryango

 

Imfura ya Meddy yitwa Myla Ngabo

Myla, ababyeyi bavuze ko ari uw'abakunzi babo bose 

Intoki za Myla na Meddy