Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Kirimi ikunze kuzahaza abana idasize n'abakuru

Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Kirimi ikunze kuzahaza abana idasize n'abakuru

  • Igitera indwara ya Kirimi

  • Kirimi ivurwa ite

  • Ibimenyetso by'indwara ya Kirimi

  • Uko wakwirinda indwara ya Kirimi

Apr 03,2022

Kirimi bamwe bita gutya ndetse ugasanga babyita ibirogano, ni indwara yo kubyimbagana akamironko (pharynx) igatera kuryaryata no kokera mu muhogo ndetse hari n’igihe kabyimba wavuga cyangwa ukoroye ukumva kagiye hejuru y’ururimi ari naho bahera babyita KIRIMI. Uyirwaye ashobora kugira umuriro ndetse no kumira bikaba ikibazo.

 

Kirimi iterwa niki? 

Iterwa na mikorobe, ikaba ikunze kugaragara cyane mu gihe cy’ubukonje no mu gihe cy’ivumbi ryinshi. Iterwa na mikorobi zo mu moko 2; hakabamo iterwa na bagiteri n’iterwa na virusi.

Gusa iterwa na virusi niyo iboneka cyane niyo mpamvu mu kuyivura bitihutirwa gukoresha antibiyotike cg indi miti.

 

Iboneka gacye ni ituruka kuri bagiteri. Kuvura ubu bwoko bwa kirimi hitabazwa imiti ya antibiyotike, ikunze kuboneka cyane ituruka kuri bagiteri zitwa Group A streptococcus. 

 

Kurwara inkorora n’ibicurane cyane igihe kirekire byongera kwandura iyi ndwara, kimwe no kwegera cg kubana n’abantu banywa itabi cyane

 

Kirimi irangwa n’iki? 

Ibimenyetso by’iyi ndwara bigenda bitandukanye bitewe n’urugero iriho.

 

Usibye kumva mu mohogo haryaryata, hokera, cg wumva humye, ibindi bimenyetso bya kirimi ni;

 

-Kwitsamura

-Ibicurane no gufungana mu mazuru

-Kumva ukonje

-Kuribwa umutwe

-Kuribwa umubiri cg ukumva urushye cyane

-Gukorora

Umuriro uba mucye iyo yatewe na virusi ukaba mwinshi yatewe na bagiteri.

 

Iyo yaturutse kuri bagiteri, dore ibindi bimenyetso byiyongeraho;

 

-Kumira ukumva urababara

-Umuriro mwinshi

-Kubura ubushake bwo kurya

-Iseseme

-Kugira impumuro idasanzwe mu kanwa

-Kumererwa nabi umubiri wose

-Gutukura (cg kugira utuntu tw’umweru) no kubyimbirwa mu muhogo

 

Akamironko

Ni uku mu nkanka z’uyirwaye haba hameze

 

Indwara ya kirimi ivurwa ite? 

Kuvura iyi ndwara biterwa n’icyabiteye.

 

Iyo yatewe na virusi havurwa ibimenyetso gusa. Akenshi umurwayi asabwa kunywa ibintu bishyushye, gufata ibinini by’uburibwe nka paracetamol na ibuprofen.

Ibindi wakora harimo gukaraza amazi arimo akunyu mu muhogo ugacira (gargariser), kunywa imitobe cyane no kwirinda kugira inyota.

 

Iyo yatewe na bagiteri hitabazwa imiti ya antibiyotike igafatanywa n’ibyimbura igakiza n’ uburibwe.

 

Akenshi hakoreshwa imiti yo mu bwoko bwa penicilline harimo; peni_V, amoxicillin, cyangwa cloxacillin, igafatirwa rimwe na ibuprofen cyangwa aspirin. Gusa aspirin ntihabwa abana bato.

 

Ni gute indwara y’ikirimi wayirinda?

 

-Isuku ihagije nibwo buryo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara.

-Irinde gusangirira ku kintu kimwe n’umurwayi wayo cg undi muntu wese ukubwira ko mu muhogo hari kumurya.

-Irinde itabi n’umwotsi waryo

-Karaba intoki mbere na nyuma yo kurya.

Src: Umutihealth