Ariane, Umunyamakuru wa RBA, yasezeranye n'umukunzi we ananeza Raymond

Ariane, Umunyamakuru wa RBA, yasezeranye n'umukunzi we ananeza Raymond

  • Umunyamakuru Ariane yasezeranye n'umukunzi we

Apr 03,2022

Umunyamakuru ukunzwe mu mikino kuri Television y’u Rwanda Ariane Uwamahoro yemeranyije kubana n’umukunzi we Bananeza Raymond nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko.

 

Umuhango wo gushingirwa kw’aba bombi wabaye kuri uyu wa 2 Mata 2022 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Indi mihango y’ubukwe bwabo iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

 

Ariane Uwamahoro wasezeranye imbere y’amategeko, yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y’imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televizyo Rwanda, ubu akaba akora ikiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.

 

 

Bananeza Raymond bagiye kubana nawe asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwa ko yabayeho umusifuzi wa ruhago.

 

Uyu mugabo usanzwe ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.

 

 

Uwamahoro Ariane ukunzwe na benshi mu makuru y’imikino yasezeranye na Bananeza Raymond imbere y’amategeko.